Burera: Umwana w'imyaka 10 wamugaye amagufwa akeneye miliyoni 15Frw ngo avurizwe mu Buhinde

Umuryango wa MUTWARANYI Jean de Dieu wo mu karere ka Burera urasaba ubuyobozi, inshuti n'abavandimwe kubafasha kubona ubushobozi bw'amafaranga asaga Miliyoni 15 yo kuvuza umwana wabo wavukanye uburwayi bw'amagufwa busaba kuvurirwa mu gihugu cy'Ubuhinde kugirango akire. Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko bugiye gusuzuma ubufasha akwiye, byaba ngombwa agakorerwa ubuvugizi mu zindi nzego.

kwamamaza

Mu bihe bitandukanye, hirya no hino mu gihugu hagiye humvikana abaturage bivuriza mu bitaro byo mu Rwanda byose, bikaba nubwo biba ngombwa ko bibohereza kwivuriza hanze y'igihugu ariko bakagorwa n'ikiguzi.

Uherutse kumvikana ni uruhinja rwo mu karere ka Huye rwari wavukanye uburwayi bw'umutima, ariko rwaje gufashwa ruvurizwa mu Buhinde rurakira.

Kuri iyi nshuro, MUTWARANYI Jean de Dieu  na Musabyimana Seraphine bo Mu karere ka Burera, Umurenge wa Cyanika, Akagari ka Kagitega, Umudugudu wa Kidaho, bafite umwana impapuro zo kwa muganga zigaragaza ko yavukanye uburwayi bw'amagufwa atari mu myanya yayo arimo nk'ayo mu mbavu, no mu mugongo.

Igikomeye kurushaho ni uko uyu mwana wavukiye mu muryango w'amikoro adahagije, aho uba mu nzu watijwe n'abaturanyi, kubona ifunguro bikaba uguca inshuro.

Ubwo umunyamakuru w’Isango Star yasuraga uyu muryango, Seraphine yagize ati: “twaje kugira akana kavukana uburwayi, tukajyana I Musanze muri Kine kabamo, kavamo kajya CHUK, kajya I Kanombe.”

MUTWARANYI yongeraho ko “umwana ajya King Faisal ariho baduciye miliyoni 15 n’ibihumbi 121.”

Seraphine avuga ko “amafaranga yaradushyiranye turekera aho kuko urabona inzu ni iy’abandi, turya tuvuye guca inshuro kandi twari abantu bafite ibintu ariko byagiye bishira kubera ubwo burwayi.”

Umwana ukeneye ubufasha bwo kuvurizwa mu gihugu cy'ubuhinde, n'ubwo arwaye, arihangana akajya kwiga kandi agatsinda mu ishuri nkuko bigaragara mu makayi yigiramo. Ababyeyi be bifuza ko ufite umutima w'urukundo yabafasha, maze uyu mwana akavuzwa.

Seraphine, ati: “Uwadufasha, kazi n’ubwenge! Nagashyize mu ishuli nuko mbona kabaye aka mbere, arongera aba uwa mbere…”

Mutuyimana yongeraho ko “ ndasaba abadukurikiye, mubyo Uwiteka yabahaye nubwo cyaba igiceri kimwe k’100 cyangwa 2 000 akabikoreraho umugisha kuri uyu mwana nuko tukazabona abayeho byadushimisha cyane maze natwe tukaba nk’abandi. Mungirire umutima w’urukundo kuko byarandenze meze nka Yobu, ariko ndasaba umuyobozi w’igihugu, Paul Kagame, adufashe kandi byazatunezeza.”

Seraphine anavuga ko “ Imana imfashije hakagira abagiraneza nuko umwana wanjye akavurwa, agakira n’abashimira ku Mana.”

Gusa MWANANGU Théophile; Umuyobozi w'Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage ,avuga ko uyu muturage bagiye gusuzuma ubufasha akwiye, byaba ngombwa agakorerwa ubuvugizi mu zindi nzego.

Ati: “ turamusura nuko turebe turebe urwego ikibazo kiriho noneho nidusanga kiri mu bushobozi bw’Akarere twamufasha, tuzamufasha ariko ubusanzwe iyo hari ibibazo bisaba ko twiyambaza minisiteri ya Minisante, dukora ubuvugizi kandi nayo hari byinshi yagiye idufashamo, aho abantu bari bafite uburwayi busaba ubushobozi buhambaye ikabafasha kubitaho. Tuzanareba n’izo mpapuro yivurijeho noneho turebe icyo twamufasha kuko niba yaravuje umwana n’ubushobozi bwaramushizeho, mu cyumweru gitaha tuzamusura.”

Uyu muryango uvuga ko uwifuza gufasha uyu mwana kugira ngo ajye kuvurizwa mu Buhinde,  inkunga ye yayinyuza kuri telefoni 0789657900 ibaruye ku mazina y'umubyeyi we, MUTWARANYI Jean de Dieu.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Burera.

 Mar 8, 2024 - 10:44