
BURERA: Amadini n’amatorero arasabwa kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge
Aug 21, 2024 - 16:35
Abanyamadini n'amatorero barasabwa kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge birimo na kanyaga yiganje aha byinjira mu gihugu mu buryo butemewe. Nimugihe abaturage batuye hafi y'imipaka bavuga ko bikomeje kwangiza imitekerereze n'umutekano by’abantu kandi hakaba hari n’abananiwe kubireka.
kwamamaza
Burera ni Akarere kagizwe n’ imirenge irimo iyegeranye n'imipaka ihuza U Rwanda n'igihugu cy’abaturanyi cya Uganda. Iyo uganiriye na bamwe mubayituye, bavuga ko ibiyobyabwenge birimo na kanyanga bihungabanya umutekano. Naho mubabikoresha, harimo abagaragaza ko imbaraga zo kubireka bazibura.
Umwe yagize ati: “impamvu uyu munsi bitugora ni uko iyo uvuze ngo uraziretse, ejo cyangwa ejobundi wagera hariya agatima kakarehareha! Ukavuga uti ‘ese ko karehareshe’, nuko ukongera ukabinywa! Bati “somaho’ nuko ugasoma da! Mujye muranadusabira!”
Undi ati: “kubijyanye n’umuryango, kongera ibyaha, abana bakananirana nuko ugasanga bari kujya mu byaha byinshi, ibyo bigira ingaruka nyinshi ku muryango nyarwanda, mu guhungabanye umutekano.”

Ubuyobozi bw'akarere ka Burera bugaragaza ko iki kibazo kiri kudindiza iterambere n'imibanire myiza mu muryango, nk’uko MUKAMANA Soline uyobora aka karere ka Burera abisobanura.
Yagize ati: “ariko nanone twareba ingaruka zo kuba yabinywa ku buzima bwe bwite, ijambo kuvuga ko ari ibiyobyabwenge ni uko biyobya ubwenge, ntabwo umuntu wabinyoye agira ubwenge, ntabwo ashobora kumva ko umwana azajya ku ishuli, ko yagira umuryango utekanye, ko yarera umwana ngo amurinde imirire mibi n’igwingira. Ntabwo ashobora kumva ko ashobora kwiteza imbere nuko akagira ahantu heza ho gutura. Ahubwo aba yarabaswe n’ibiyobyabwenge kuburyo yumva yakomeza kubijyamo no kubinywa bityo bikadindiza iterambere, aho kumuganisha aheza.”
Icyakora ku bufatanye bw'inzego z'umutekano, abanyamadini n'amatorero bo muri aka karere, bateguye ubukanguramba bwo kurwanya ibiyobyabwenge. GAKUBA Emmanuel uhagarariye compation international avuga ko nabo binjiye mu kurwanya ibiyobyabwenge, kuko umuntu agomba kurindwa mu mwuka, mu mubiri no mu bugingo.
Ati: “ikintu cya mbere ni uko umuntu agomba kurindwa ari mu mwuka, mu mubiri, mu bugingo niko ijambo ry’Imana ritubwira. Rero iyo unyoye kanyanga, ikiba kibaye ni uko wa mubiri nawo ukwiye kurindwa uba wangiritse kubera ko bwa bwonko bwashyizwemo kanyanga ntabwo butekereza neza, nta nubwo bufata ibyemezo byiza.”
MUKAMANA Soline; umuyobozi w'aka karere, avuga ko haraho amasomo nk’aya ari kugenda atanga umusaruro kandi bakomeje kwigisha kugira ngo bizabe amateka.
Ati: “ndetse n’abajya kubyambutsa mu buryo butemewe ku mupaka, badufashe kugira ngo ibiyobyabwenge bizabe amateka mu karere kacu ka Burera. Umwana azajye abaza uko ibiyobyabwenge byasaga! Ni iyo ntego dufite, turakomeza gufatanya n’abafatanyabikorwa banyuranye, yaba amadini n’amatorero no gukomeza kubyigisha.”

Kurwanya ibiyobyabwenge ndetse no kurinda abangavu gusama inda batateguye; ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, inzego z’umutekano hamwe n’abandi bafatanyabikorwa bagaragaza ko ari ngombwa ko umuturage wegereye umupaka abigiramo uruhare.
Abaturage baranasabwa kubirwanya batanga amakuru ku binyuza mu nzira zitemewekuko uretse kuba bimunga ubukungu bwa muntu, bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.
@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Burera.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


