Burera:  Abahinzi b’ibigori barataga igihombo batewe n’igiciro gito kigurirwaho umusaruro wabo

Abahinzi bo mu murenge wa Kinyababa barataka ibihombo bari guterwa   n’igiciro gito bari guhabwa ku musaruro w’ibigori bejeje. Basaba   ubuyobozi kubashakira isoko. Icyakora Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko bwabashakiye isoko   ry’umusaruro wabo ,   bukabasaba kwirinda abamamyi   baza  kubahenda bakabagurira ku giciro bishakiye.

kwamamaza

Abahinzi b’ibigori bo mu kagali ka Musasa, Umurenge wa Kinyababa wo mu karere ka Burera bavuga ko bari guhura n’igihombo gikomeye kubera ko bejeje ibigori ariko bakaba bari guhabwa igiciro gito cyane, bemeza ko ari igihombo ku muhinzi.

Umwe yagize ati: “ turahinga ariko ntitubone amafaranga! bari kutugurira gutyo, turi kubijyana tukabigarura. Nonese wakwemera 200? Ahubwo wabiteka!”

Undi ati: “ ikibazo tugira ni uko tugura ibigori n’amafumbire biduhenze ariko twajya kugurisha ibigori, rukagurisha ku giciro cy’amafaranga makeya kandi twarashoyemo menshi.”

“igipaki cy’imbuto y’ibigori twakiguraga ibihumbi 8, none ubu ikilo ngo ni  200! Urebye abakozi babikora, amafumbire…ahubwo ayo 200 ni menshi kuko byose birerera bizagurwa amafaranga 100 [ ku kilo].”

Bavuga ko ibi bizabagiraho ingaruka zirimo kugira ubukene n’ibindi.

Umwe ati: “urebye nk’amafumbire tuba twarakoresheje ndetse n’abakozi ni igihombo rwose. Urumva ko ingaruka ari ubukene, tukabura amafaranga y’ishuli, aya mituweli n’ibindi.

Aba baturage basaba ubuyobozi kubafasha gushaka amasoko y’umusaruro wabo, kugira ngo bikure mu bukene.

Umwe ati: “…badufasha bakadushakira amasoko. Nonese abana bacu tuzabatangira iki mu mashuli?”

Undi ati: “ni ukutuvuganira I Bukuru ku buryo wenda ikilo kimwe cyajya kiragura wenda 500Fr.”

MUKAMANA Soline; Umuyobozi w’akarere ka Burera, yavuze ko isoko ry’umusaruro w’ibigori ryabonetse. Asaba abaturage  kwirinda abamamyi bagura imyaka kuri make, ahubwo bakumisha umusaruro wabo.

Ati: “ … Igiciro Leta yashyizeho kugira ngo badafatirana abaturage ni amafaranga 410. Rero birinde abamamyi, bakomeze barinde ibigori byabo, babibike neza, bubake ubwanikiro kugira ngo byume neza. Rwose abazabibagurira twarabashatse kandi barahari.”

Iyo utereye amaso hirya no hino aha mu murenge wa Kinyababa  mu karere ka Burera, haba  ku misozi, imibande n’ibibaya byaho usanga bose baritabiriye igihungwa cy’ibigori cyane nkuko babishishikarizwaga.

Icyakora iyo uganiriye nabo ubumvana imvugo yo gutakaza icyizere cy’iterambere rishingiye ku buhinzi, n’ubushake burushwa imbaraga n’urucantege.

Umwe ati: “ iterambere ry’umuhinzi ntaryo kubera ko nta gahunda….”

 @Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Burera.

 Mar 5, 2024 - 12:59