Bugesera: Inzego z'ibanze zirifuza ko hagaruka irondo rya gakondo

Ubuyobozi bwAkarere ka Bugesera burasaba abakozi bako bose byumwihariko abayobora mu nzego zibanze kuvugurura irondo mu rwego rwo kunoza umutekano kuko kugeza ubu ntacyo irondo rikora mu kubungabunga umutekano uko bikwiye. Abayobora mu nzego zibanze muri aka karere bemera ko bakiye gushyiramo imbaraga, ariko bamwe bakavuga ko byaba byiza irondo rikozwe nabaturage aho batuye mu buryo bwa gakondo.

kwamamaza

Iby byatangajwe mugihe hirya no hino mu gihugu hakunze kumvikana inkuru zigaruka ku bibazo bibangamira umutekano byiganjemo ubujura.

Akenshi usanga bukorea mu masaha yijoro ndetse ugasanga abaturage bataka gutereranwa nabo bishyura amafaranga ngarukakwezi yumutekano, yewe hamwe na hamwe bakabakekaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa by'ubujura.

Richard MUTABAZI; Umuyobozi wakarere ka Bugesera, asaba inzego zibanze gukurikirana biruseho imikorere yirondo. Avuga ko hari byinshi bitanoze bikirigaragaramo.

Ati:" umudugudu uvuga ko ufite abanyerondo babiri, ukumva ko bakurarira Umudugudu wose bakagaruka ku wundi biragoye. Kuvuga ngo ba banyerondo ni abahe? Abaturage batuye muri uwo mudugudu badashaka kurara irondo, ahubwo bagatoranya umuntu bavugaa ko yabuze icyo akora akaba umunyerondo. Ntibamuzi, ntavuka aho...guhita umugira utazi imico n'imyifatire mu by'ukuri ni ukwikiza gusa uvuga ngo ufite umunyerondo ariko nta rondo ritanga umusaruro uba ufite."

" ni ukuvuga ngo twebwe mu mudugudu wacu twirarire irondo, turyumve ritamge umusaruro. Niba hari imbogamizi zituma tutarirara ubwacu, dutange umusanzu ifatika watuma urinary arikora yoshimiye agahimbazamusyi ahabwa, ndetse n'umubare w'abarikora uhagije."

" iyo rero abantu batanze amafaranga make yo guh3mba abanyerondo kandi bo ntibarirare ngo bafite abanyerondo b'umwuga, usanga abarirara ari bake kuko nyine ya mafaranga ari ntayo cyangwa bafite n'ibirarane. Ugasanga nawe ntiyarara irondo kandi n'umushahara we atawubonye, bikitwa ko rihari kandi ntarihari! Ibyo nibyo muby'ukuri twakosoraga."

Abayobozi mu nzego zibanze muri aka karere ntibahakana ko hari imikorere idahwitse y'irondo, ariko bakemera ko bisubiraho bakita k'umutekano.

Umwe yagize ati:" tubona ko umutekano dukwiye kuwugira uwacu, hatari abambaye inform gusa."

Undi ati:" ya marondo yacu tukareba niba koko akora, natwe tukabahereza ibyo bagomba. Abantu bararaga irondo ntabwo bari abaturage bacu. Amara ukwezi kumwe nuko tukamushyira mu irondo ry'umwuga! Rimwe na rimwe usanga aribo batwiba cyangwa bagakora ibjndi bitari byiza. Numva tugiye kubigira ibyacu, tukareba mbese niba ba bantu barara irondo bazwi."

Bavuga ko abanyabyaha bagomba gufashwa bakigishwa ndetse abagira uruhare mu bujura bakabihanirwa.

Umwe ati:" twafata icyemezo cyo kugira irondo rya gakondo, aho abaturage bazajya bicungira umutekano uhamye kandi tugenzura ubwacu nk'abanru babana nabo."

Undi ati: " tugira abanyabyaha baba bazwi, hari ukubigisha no kubafashwe bagahanwa ndetse tugahana amakuru kugira ngo abaturage bature bafite umudendezo."

Hashize imyaka myinshi mu Rwanda hashyizweho uburyo bwo kunganira umutekano binyuze mu irondo rikozwe kinyamuga, cyane cyane mu mijyi ndetse no muri santire z'ubucuruzi. 

Iri rondo ryaje risimbura iryakorwaga nabaturage bajya ibihe mu kwicungira umutekano wijoro, cyane cyane mu bice byumujyi no muri santeri zubucuruzi.

Gusa kugeza ubu, iri rondo ryumwuga ni urwego rutishimirwa bihagije nabaturage ndetse bigaragarira mu cyegeranyo Urwego rwImiyoborere mu Rwanda, RGB, rusohora buri mwaka, igaragaza uko abaturage bishimira imiyoborere na serivise bahabwa.

Iyo raporo ikunze kugaragaza ko inzego zumutekano zibanze zizerwa ku gipimo kiri hasi, bikabuza amanota urwego rwUmutekano muri rusange ruhora ku Isonga mu kugirirwa icyizere nabaturage.

@Gabriel IMANIRIHO/ Isango Star_ Bugesera.

 Apr 22, 2024 - 13:24