Brig. Gen. Gakwerere wahoze muri FDLR agiye gushyikirizwa ubutabera

Brig Gen Gakwerere Ezechiel wahoze mu bayobozi bakuru ba FDLR

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare cy’u Rwanda bwatangaje ko Brig. Gen. Gakwerere Ezechiel, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, akiri mu maboko y’inzego z’umutekano kuko hari ibyo akibazwa. Bwavuze ko mu gihe cya vuba azashyikirizwa ubutabera kugira ngo akurikiranwe ku byaha akekwaho.

kwamamaza

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwemeje ko Brig. Gen. Gakwerere Ezechiel akiri gukorwaho iperereza ku byaha akekwaho. Ibi byatangajwe n’Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare, Col. Charles Sumanyi, mu kiganiro n’itangazamakuru, mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko, cyabaye kuri uyu wa Mbere kigahuza inzego zifite aho zihuriye n'ubutabera.

Col. Sumanyi yavuze ko hari gahunda yo kumushyikiriza ubutabera mu gihe cya vuba, kugira ngo akurikiranwe hakurikijwe amategeko.

Yagize ati, “Yari umuyobozi mukuru muri FDLR, afite amakuru menshi rero ajyanye n’ibyo yakoraga n’ibyo FDLR ikora, n’ubu ngubu ikomeza gukora. Inzego z’umutekano rero hari ibyo zikimubaza, mu minsi itari mike, itari na myinshi cyane, azashyikirizwa ubutabera bwa gisirikare kandi imanza zacu murabizi ko zibera mu ruhame, nibiba ngombwa ababikeneye bazabikurikira.”

Brig. Gen. Gakwerere yari umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR kandi bakomeye. Yafatiwe mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Mutarama (01) 2025, aza gushyikirizwa u Rwanda mu kwezi kwa Werurwe (03) uwo mwaka, nyuma yo gufatwa n’abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23.

Akurikiranweho ibirimo kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi 1994, ku byaha yakoreye mu ntara y'Amajyepfo (Butare) ndetse ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw'Umwamikazi Rosalie Gicanda.

 Feb 9, 2026 - 18:05