
Bigogwe: Umugore utwite yapfiriye mu rugo rw’umunyamasengesho
May 22, 2025 - 09:48
Umugore utwite yapfiriye mu rugo rw’umunyamasengesho ruherereye mu Mudugudu wa Shaba, Akagari ka Kijote, mu Murenge wa Bigogwe, aho yari amaze iminsi itatu asengera mu cyumba cy’amasengesho giherereye muri uru rugo. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bigogwe bwemeje aya makuru mu kiganiro na Isango Star, bunatangaza ko uyu munyamasengesho yahise atabwa muri yombi.
kwamamaza
Abaturage b’aho byabereye batangaje ko iyi nkuru yabatunguranye.
Umwe muri bo yagize ati: “Twabyumvise turatungurwa, kuko nzi ko umuntu urwaye ajya kwa muganga. Kumva ko yapfiriye mu masengesho byambabaje cyane.”
Undi nawe yagize ati: “Iyo nkuru imaze kungeraho nahise nshika intege, nikubita hasi. N’ubu ndumva ntameze neza, sinzi niba bizashira!”
Abaturage basaba ko Nyakwigendera yahabwa ubutabera, kuko yapfiriye ahantu hatemewe n’amategeko.
Umuturage yagize ati: “Sinzi niba uwo munyamasengesho yemerewe kwakirira abarwayi iwe no kubavurira aho atari ivuriro ryemewe.”

Bakomeza basaba ko uyu munyamasengesho yerekana ibyangombwa bimwemerera kuvura abarwayi.
Umugabo wa nyakwigendera nawe yagize ati: “Icyo nasaba ni uko uwo mugore w’umunyamasengesho bamubaza niba afite ibyangombwa bimwemerera kwakira abarwayi cyangwa se agahanwa.”
Nsengimana Jean Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe, yavuze ko umugore nyiri icyumba cy’amasengesho yamaze gutabwa muri yombi kugira ngo akurikiranwe n’inzego zibishinzwe.
Yagize ati: “Twagezeyo dusanga koko uwo mugore yapfuye. Umugabo we yatubwiye ko yavuye mu rugo ku wa Mbere ajya mu rugo rw’umugore basengana muri ADEPR. Uwo mugore twahise tumufata tumushyikiriza RIB kugira ngo hakorwe iperereza ku ruhare yaba yagize.”
Nyakwigendera asize umugabo n’abana bane. Yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Shaba, Akagari ka Kijote, mu Murenge wa Bigogwe, Akarere ka Nyabihu.
Nta byinshi byatangajwe ku cyaba cyateye urupfu rwe gusa umurambo we wajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Bigogwe, mu gihe iperereza ry’ubugenzacyaha rigikomeje.

@BIZIMANA Emmanuel / Isango Star - Nyabihu
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


