Barinubira imbwirwaruhame zivanzemo indimi z’amahanga

Hari abanyarwanda binubira ko abayobozi mu nzego itandukanye bakomeje kwanga gukoresha Ikinyarwanda mu mbwirwaruhame, ahubwo bakazitanga mu ndimi z’amahanga. Ibyo babikora mugihe abateraniye aho zitangirwa n’abarebwa n’ubutumwa buzikubiyemo biganjemo abanyarwanda kandi bamwe batanazi izo ndimi. Bavuga ko ibyo bituma batisanzura mu gutanga ibitekerezo.

kwamamaza

Ubusanzwe ushaka kumenya uburemere bw’ururimi gakondo rw’igihugu wajya mu bihigu bivugwamo indimi nyinshi, aho usanga ubwumvane  hagati y’abatuye mu bice bitandukanye bugorana cyane kubera kudahurira ku rurimi. Nyamara abanyarwanda, kimwe mu by’ibanze bibahuza aho baba bari hose ku isi ni ururimi rwabo rw’ikinyarwanda, ari narwo rukumbi gakondo rubumbatiye umuco w’u Rwanda.

Nubwo bimeze gutyo, bijyanye n’iterambere rya none, bamwe bajya mu ishuri ndetse mubyo bahavoma harimo n’indimi z’amahanga. Ndetse mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga, u Rwanda rwakira abanyamahanga barusura n’abaza kurukoreramo.

Ibi bisa n’ibyatangiye kugira ingaruka ku mikoreshereze y’ikinyarwanda. Urugero ni abanyarwanda binubira bamwe mu bayobozi bahitamo kuvuga indimi z’amahanga mu gihe batanga ubutumwa bureba abanyarwanda. Ibyo babigereranya no kwirengagiza inyungu zabo ahubwo hagashyirwa imbere iz’abanyahanga, ndetse bakabigereranya n’ubukoroni.

Ubwo umunyamakuru w’Isango Star yaganiraga na bamwe mu baturage, umwe yagize ati: “igihe havugiwe imbwirwaruhame mu bantu benshi ariko tutabasha kumenya ibyavuzwe ibyo aribyo kandi ari twe bireba. Bajye bakoresha ikinyarwanda nuko basemure abandi mu rurimi rwabo.”

Undi ati: “iyo nama cyangwa imbwirwaruhame iba yagenewe abenegihugu. Kubw’ibyo rero numva hazajya hakoreshwa ururimi rwacu gakondo nkuko ibindi bihugu bibigenza. Iyo hagiyeyo gukoresha ikinyarwanda, na wa mwana arushaho kucyumva, noneho akavuga ngo ikinyarwanda cyacu, hari abatinya gutanga ibitekerezo kuko atiyumvamo urwo rurimi cyane. Akavuga ati ‘nimvuga muri iki cyongereza nkagira aho ngombwa, abari aho ntabwo bari bunseke?!’ bigatuma adatanga igitekerezo. Ariko abaye ari mu Kinyarwanda yiyumvamo, yakwirekura akaba yatanga igitekerezo cye.”

"birabangamye cyane kuko kuvuga ngo umuntu umwe wenyine w'umunyamahanga arahabwa agaciro kurusha umunyagihugu. Rero bajya batanga message ikinyarwanda, ururimi abanyarwanda bumva: niba ari inama igakorwa mu kinyarwanda ."

UWIRINGIYIMANA Jean Claude;  umuyobozi mukuru wungirije mu nteko y’umuco, avuga ko iki kibazo kigenda gicika, ndetse ngo hakabaye uburyo bwo gusemurira abanyamahanga bake baba bitabiriye kugira ngo ubutumwa bubagereho.

Yagize ati: “ ikibazo kirahari, ntabwo kirakemuka ijana ku ijana... icyo tubabqira ni ukuzirikana ko ubutumwa ugiye gutanga buba buri mu nyungu zawe kugira ngo bubagereho. Ni ukuvuga ko wita ku rurimi yumva kugira ngo bwa butumwa utanze bumugereho. Na wa munyamahanga akeneye kumva, hagomba kuba uburyo bwo gusemura...."

Nimugihe inteko y’umuco igaragaza kenshi ko kwigisha Ikinyarwanda bihamye no kugikoresha mu mbwirwaruhame ari ugushimangira Ubunyarwanda ndetse bikanafasha abanyarwanda gutanga ibitekerezo mu bwisanzure.

Ubusahakashatsi bugaragaza ko abanyarwanda bavuga izindi ndimi z’amahanga barenga 50 %, mugihe hafi 99,7% bakoresha ikinyarwanda nk'ururimi rubahuza. Naho ubutumwa butangwa mu ndimi z’amahanga munyandiko cyangwa ahahurira abantu benshi ubushakashatsi bukagaragaza ko mu mujyi wa Kigali biri kuri 42%.

@Emilienne KAYITESI/Isango Star-Kigali.

 Aug 30, 2024 - 11:49