
Abaturage barasobanuza itandukaniro riri hagati y’inkeragutabara n’irondo ry’umwuga
Aug 16, 2024 - 08:47
Kuri uyu wa Gatanu igisirikare cy’u Rwanda RDF cyahamagariye abanyarwanda babyifuza by’umwihariko ab’urubyiruko kwinjira mu mutwe wacyo w’ingabo z’Inkeragutabara zidahora mu bikorwa byagisirikare ahubwo zibijyamo aho zikenewe byarangira bagasubira mu buzima bwa gisivile.
kwamamaza
Inkeragutabara ni umwe mu mitwe ine igize ingabo z’u Rwanda, nyuma y’ingabo zirwanira ku butaka, izirwanira mu kirere n’ingabo zishinzwe ubuzima, usanzweho ariko wajyagamo umuntu wahoze ari umusirikare mu buryo buhoraho ariko akaba ageze mu myaka y’ikiruhuko cy’izabukuru.
Nyamara iki gisirikare cy’u Rwanda RDF, kimaze iminsi gishyize hanze itangazo rihamagarira urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 25 cyangwa kugeza kuri 28 ku bafite ubumenyi bwihariye, kwinjira mu Nkeragutabara.
Ibi byatunguye bamwe mu banyarwanda bavuga ko ubusanzwe iyo bumvishe izina inkeragutabara, bahita bumva irondo ry’umwuga, bityo ko habanza ubukangurambaga.
Umwe ati "inkeragutabara akenshi zikunze gukora ijoro, tubitiranya n'abashinzwe umutekano ariko si abasirikare".
Undi ati "aba bakora amarondo, tukabasanga ku muhanda nibo nita inkeragutabara".
Ku ruhande rw’abahamagarirwa uyu mwuga, nabo batarasobanukirwa bihagije iby’uyu mutwe w’igisirikare w’inkeragutabara, baravuga ko kuba ari igisirikare umuntu akora akaguma no mu yindi mirimo byatinyura benshi kwinjira mu gisirikare bagatanga umusanzu mu mutekano.
Umwe ati "twazibaraga nk'aba b'irondo kuko banyuragaho tukavuga ngo ziriya ni inkeragutabara, niba najya muri icyo gisirikare bikaba byashoboka ko kakazi nakoraga ndibugaruke mu kazi kanjye nakenerwa mu kazi ka gisirikare nkaba najyayo ibyo ni amahirwe".
Nyamara n’ubwo bitiranya uyu mutwe wa RDF n’abanyerondo, Col. Lambert Sendegeya, Umuyobozi mukuru ushinzwe abakozi mu ngabo z’u Rwanda avuga ko ntaho bihuriye agasaba ababishaka kwitabira inkeragutabara.

Ati "biratandukanye nta naho bihuriye, izi tuvuga ni ingabo z'u Rwanda zitwa inkeragutabara, bariya ni irondo ry'umwuga ntabwo tubabara mu ngabo z'u Rwanda".
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu, abajijwe niba iki cyemezo ntaho gihuriye n’ibibazo by’umutekano muke bimaze iminsi mu karere u Rwanda ruherereyemo, Brig. Gen. Ronald Rwivanga, umuvugizi wa RDF, yavuze ko nta sano bifitanye.

Ati "ni ukugirango duhe amahirwe abantu bashaka kwinjira mu gisirikare kandi bagakomeza akazi kabo gasanzwe, hari abantu benshi banga no kwinjira mu gisirikare kubera ko bumva basa nkaho bafunzwe, bari mu mwuga badashobora gukora ibyo bishakiye".
Igisirikare cy’u Rwanda RDF, gisobanura ko hashyizweho uburyo bubiri bushya bwiyongera ku bwari busanzwe bufasha ababyifuza kujya mu Nkeragutabara; ubugenewe urubyiruko rubyifuza ariko rwujuje ibisabwa, n’ubugenewe abantu bashobora kuba batari mu cyiciro cy’urubyiruko ariko bafite ubumenyi bwihariye.
Ku rubyiruko ruri guhamagarirwa kwinjira mu ngabo z’u Rwanda umutwe w’Inkeragutabara, nyuma yo kwiyandikisha, abemerewe bazajya bamara amezi atandatu bahugurirwa mu ishuri rya gisirikare rya Gabiro, bahabwa imyitozo ya gisirikare.
Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


