
Barasaba kwigishwa kwihangira imirimo aho kubishishikarizwa gusa
Sep 17, 2024 - 10:45
Hari abaturage bavuga ko nubwo bashishikarizwa kwihangira imirimo, hariho imbogamizi nyinshi ziganjemo ubumenyi budahagije. Basaba ko bajya bigishwa amasomo abafasha guhanga iyi mirimo, aho kubishishikarizwa gusa. Ni mu gihe guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda yo gushyiraho nibura ishuri rimwe muri buri kagali ryigisha imyuga mu gihe gito, aho buri wese ashobora kwiga umwuga yifuza bimworoheye.
kwamamaza
Ubusanzwe leta y’u Rwanda ifite intego yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, ndetse mu mbwirwaruhame z’abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo n’inkuru z’igihugu, humvikana kenshi ubutumwa bushishikariza abanyarwanda kwihangira imirimo.
Icyakora iyo uganira na benshi mu Banyarwanda bakubwira ko kubona akazi ari ingorabahizi, ndetse n’uko kwihangira imirimo bikaba biherera gusa mu kubisabwa nyamara ababibasaba badahindukira ngo babahe n’ubumenyi bwabibafashamo. Bavuga ko ibyo bikwiye guhinduka.
Umwe yabwiye Isango Star, ati: "Kwihangira imirimo nkuko babitubwira tukabyumva ku maradiyo n'amateleviziyo, bati 'rubyiruko mwihangire imirimo' byasaba ko bajya batwegera bakatubwira ngo cyakora ukoze gutya, byagenda gutya. Ni ukugira ngo natwe tubone aho duhera tuvuga ngo itangiriro ni iri, dukomeze gutya."
Undi yungamo, ati:"nonese urumva byashoboka gute kandi nta bumenyi ubifiteho? Nk'ubu ntabwo wajya gukanika imodoka utarabyize. Ahubwo babyigisha nuko ibigo byigisha imyuga bikigira hafi nuko buri wese akihangira imirimo ariko hari ubumenyi abifiteho."
Bahamya ko kubyumva gusa batabisobanukirwa bituma hari ababyirengagiza.
Muri gahunda ya guverinoma yo kwihutisha iterambere mu myaka itanu iri imbere (NST2) mu nkingi y’ubukungu, harimo ko hazahangwa imirimo ingana na 1,250,000 kugeza mu mwaka w'2029.
Dr. Edourd NGIRENTE; minisitiri w’intebe w’u Rwanda, avuga ko kugirango bigerweho bizasaba ko buri kagali kagira ishuri ryigisha imyuga mu gihe gito.
Yagize ati: " Hazashingwa kandi ishuri ryigisha imyuga mugihe gito, ibyo twita VTC, muri buri Kagali, aho umuntu wese noneho ashobora kwiga igihe gitoya umwuga yifuza bidashingiye kubyo yize mbere."

Ni mu gihe kandi mu myaka 7 ishize, U Rwanda rwari rwihaye intego yo kugira ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro muri buri murenge, ndetse abanyeshuri biga aya masomo bakagera kuri 60% bitarenze mu 2024. Gusa kugeza mu kwezi kwa kane uyu mwaka w' 2024, hari hakiri imirenge 24 muri 416 yari itaragira ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro,.
Ibi bigaragaza ko hakenewe imbaraga ziruseho kugira ngo intego yo muri 2029, yo kuba utugari twose uko ari 2 148 tuzabe dufite aya mashuri, nk’uko biteganywa.
@ Yassini TUYISHIMIRE/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


