Barasaba kujya bishyurwa mu gihe hari ibikoresho byangijwe n'umuriro w'amashanyarazi

Abaturage batandukanye mu gihugu barasaba ko inzego zishinzwe ibijyanye n’umuriro w’amashanyarazi ko bazajya bishyurwa ibyangizwa nawo cyane cyane iyo umuriro ubuze cyangwa ugarutse.

kwamamaza

Bamwe mu bakora imirimo itandukanye mu mujyi wa Kigali bavuga ko iki kibazo cy’ibura ry’umuriro rya hato na hato rijya ribagiraho ingaruka kuko hari ubwo umuriro ugenda ukagaruka ufite ingufu ziruta izari zisanzwe maze bimwe mu bikoresho bikoreshwa nawo bikaba byashya, ibyo bavuga ko biteza igihombo.

Umwe ati "hari ukuntu umuriro ugenda umuntu arimo acuranga Radio wagaruka igahita ishya umuntu atiteguye kuba yawukupa, ni ikibazo kigoye cyane".   

Undi ati "umuriro iyo ugiye ukagaruka ibikoresho byinshi birashya, hashobora gushya ama firigo, Televiziyo, ibintu byinshi bishobora gushya, utarashinganishije ibintu byawe nta muntu wabyishyuza". 

Bakomeza basaba ko ibyo byahiye byajya bibarurwa bikagenerwa igiciro ba nyirabyo bakaba bakishyurwa kuko nta ruhare ibyo baba babigizemo.

Kuri iyo ngingo umuyobozi mukuru w'ikigo cy'igihugu gishinzwe ingufu REG, Armond Zingiro, avuga ko abo ibyo bibayeho bajya begera ishami rya REG ribegereye cyangwa bakayihamagara kugirango babashe kwishyurwa ibyangijwe.

Ati "icyo abaturage bagomba gukora dufite nimero itishyuzwa 2727 uramenyesha, dufite n'amashami bashobora kwegera ishami ribegereye bakabimenyesha hanyuma bakamenyeshwa ukuntu bazakurikiza bishyuza ibyangirijwe".  

Gusa kuri ibi benshi bagirwa inama iyo umuriro ubuze kwihutira gucomokora ibishoboka kwangirika cyangwa se ababishoboye bakagana ibigo by’ubwishingizi bagashinganisha ibyabo.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Jul 18, 2024 - 08:55