Barasaba ko ibifasha abafite ubumuga byakwishyurwa hakoreshejwe Mituweli

Inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda ivuga ko kuba ibyibanze bikenerwa n’abafite ubumuga birimo insimburangingo ndetse n’inyunganirangingo bitaboneka ku bwishingizi bwa mituweli ari imbogamizi ikomeye kuko ababarizwa muri iki cyiciro cy’abafite ubumuga benshi ari abatishoboye kandi bakoresha ubwisungane mu kwivuza (mutuel de sante)., ni mu gihe ariko ngo hari itsinda ryashyizweho n’ibiro bya minisitiri w’intebe riri kwiga kuri iki kibazo kuburyo byitezwe ko kizakemuka bidatinze.

kwamamaza

Hashize imyaka itari micye abafite ubumuga ndetse n’imiryango ishinzwe kubarengera, bavuga ko ibikoresho nkenerwa ku bafite ubumuga birimo inyunganirangingo n’insimburangingo bihenze bikanagora ababikeneye kubibona kuko harimo benshi batishoboye bagasaba ko byashyirwa kuri mituweli.

Nshimyumuremyi Maksalem ufite ubumuga bwo kutabona yagize ati:" Kuba umuntu atabona insimburangingo n'inyunganirangingo biri mu bintu bimusubiza inyuma, hari igihe inyunganirangingo ye isaza cyangwa insimburangingo, muri cya gihe wenda yari afite nk'akazi cyangwa se yashoboraga kugashaka ugasanga birimo biramusubiza inyuma ndetse bikajyana n'inkoni yera kuko ku muntu ufite ubumuga bwo kutabona ni nk'ijisho rye rimufasha mu buzima bwe bwa buri munsi akabasha kugira icyo akora, byakabaye byiza insimburangingo, inyunganirangingo, inkoni yera, ndetse n'insimburangingo z'utwuma ku bafite ubumuga bwo kutumva byashyirwa kuri mitiweli kandi na none ntibibe gusa ibintu bihora mu magambo ngo bizashyirwaho kuko uko iminsi igenda itinda hari byinshi usanga byangirika ku buzima bw'abafite ubumuga.

Ibi kandi banabihurizaho n’inama y’abafite ubumuga, kuko kuba hakoreshwa ubwisungane mu kwivuza mu itangwa ry’ ibikoresho bifasha abafite ubumuga biri mu by’ibanze basaba".

Emmanuel Ndayisaba, umunyamabanga nshingwabikorwa w’iyi nama. yagize ati:" iyo tuvuze ubuvuzi ubundi ni ukuvuga ko buri muntu yagakwiye kuba agerwaho na serivisi z'ubuvuzi buri uko azikeneye, turifuza ko ibifasha abafite ubumuga byakwishyurwa ku bwishingizi ndetse cyane cyane kuri mituelle de sante kuko abo duhagarariye cyangwa se  abafite ubumuga, abenshi bo muri iki kiciro ni abatishoboye bakoresha ubwishingizi bw'ubuzima bwa mitiweli".

Musollini Eugene, Umudepite uhagarariye abafite ubumuga mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, avuga ko hari itsinda ryashizweho n’ibiro bya Minisitiri w’intebe riri kwiga kuri iki kibazo ndetse ko biteze ko cyazacyemuka vuba. yagize ati:" hari itsinda riri i Musanze ubu, ririmo ryiga uburyo izo nsimburangingo n'inyunganirangingo umuntu ufite ubumuga akeneye zizajya kuri mitiweli zikaboneka, ni itsinda ryashyizweho n'ibiro bya Premier Ministre,ubwo nibabikora bakabisoza ni imyanzuro imwe yasabwe ko yakwigaho kandi biri mu nzira yo gukemuka. Ntabwo bwacya mugitondo byakemutse ariko ku cy'ubuvuzi harimo byinshi, harimo inyunganirangingo, harimo insimburangingo, harimo no kuvurwa".

Kugeza ubu umubare w’abafite ubumuga mu Rwanda ntago uzwi neza kuko ibarura riheruka gukorwa ritigeza rireba ku bana bari munsi y’imyaka 5, ariko ngo hari gutungwanywa ikoranabuhanga ryiswe DMIS rizafasha mu kumenya ineza umubare nyakuri w’abafite ubumuga bose.

 Inkuru ya Yassini Tuyishimire/ Isango Star Kigali

 Apr 5, 2024 - 10:14