Barasaba ko hajyaho amategeko ahana abanyonzi n’abanyamaguru.

Abasenateri mu inteko nshingamategeko barasaba ko hatekerezwa uburyo hashyirwaho amategeko n’ibihano bireba abanyamaguru n’abakoresha amagare kuko harimo abica amategeko y’umuhanda nkana. Bavuga ko ibi byakorwa mu rwego rwo kugabanya impanuka mu muhanda ziterwa n’ibinyabiziga bitandukanye hamwe n’abanyamaguru. Nimugihe Polisi y’igihugu ivuga ko kugeza ubu igikorwa kuri ibi byiciro ari ubukangurambaga no kwigisha uburyo bw’imikoreshereze y’umuhanda.

kwamamaza

Si rimwe, si kabiri hagaragajwe ko zimwe mu mpanuka zigaragara hirya no hino mu mihanda ya Kigali ndetse no mu bindi bice by’igihugu zikunze kugarukwaho nk’iziterwa no kutamenya amategeko n’amabwiriza agenga umuhanda n’imikoreshereze yawo. Hari kandi nabo usanga bayica ku bushake cyangwa se k’uburangare bwabo.

Ibi byatumye abasenateri mu nteko nshingamategeko y’u Rwanda basaba ko bamwe muri abo biganjemo abatwara amagare cyangwa se abanyamaguru banashyirirwaho ibihano kugira ngo byibuze birinde impanuka binagabanye umubare wazo.

Umwe yagize ati: “hari ikibazo cy’amagare, cyane cyane mu mijyi, hari imyitwarire cyane cyane njyewe navuga ku kintu kirebana n’ubwikorezi bukorwa na moto ndetse n’amagare, kuko rimwe na rimwe hari igihe ubona igare ukagira ngo ni igare ariko wareba ibyo ritwaye ugasanga rifite metero eshatu, rihetse matolas iva aha ikagera hariya! Rihetse ibyuma, amatiyo n’ibindi noneho ugasanga kunyuranamo n’iryo gare ni ikibazo! Nibyo mvuga ko amamoto n’amagare, uburyo yakwitabwaho ariko numvishe hari umushinga w’itegeko, ibyo byose byazitabwaho.”

Undi yunzemo ati: “iyo ugeze mu mijyi itandukanye ariko usanga abanyonzi [abashoferi b’amagare] batarasobanukirwa ikoreshwa ry’umuhanda w’imodoka kandi bafite ahabo habagenewe! Cyangwa se ugasanga barimo baravunda basanga abanyamaguru aho bagenewe, bagenda babisikana. Numva ko hakwiye gufatwa ingamba zo kubigisha bakagira aho bagenewe kunyura naho abanyamaguru bagenewe, noneho umuhanda ugenewe imodoka.”

“dushigikiye kwigisha nibyo ariko rimwe na rimwe hari igihe ubona uburyo bwo gukoresha umuhanda ku binyabiziga n’abanyamaguru hakenewe kuba hajyaho n’ibihano kugira ngo abantu bumve. Muzabibona abantu baracyakoresha telefoni bambuka…ntekereza ko kwigisha nibyo ariko dukwiriye no gutekereza ni ryari hazajyaho ibihano kugira ngo umuntu ubizi ko bibujijwe, umuntu ubikoresha azahanwa gihe ki?! Hari igihe rimwe na rimwe impanuka ziba ariko ugasanga zishobora kuba zaturutse kuri iyo mikoreshereze y’abantu banyura mu muhanda.”

CP John Bosco Kabera; umuvugizi wa polisi y’igihugu, avuga ko ubu ibihano kuri abo bitarashyirwa mu gitabo cy’amategeko ariko hakorwa ubukangurambaga buri gihe bwo kubigisha uburyo bwiza n’amategeko bigenga umuhanda.

Yagize ati: “ abanyonzi turabigisha, tubasanga mu maparikingi yabo za Nyabugogo, ku giti cy’inyoni …hirya no hino ku maseta tukabigisha. Ariko ni nkuko wakwigisha umumotari yava hano agakora impanuka! Ni ugukomeza kwigisha ahubwo mudufashe ubutumwa mubujyane, bumve ubutumwa bw’ingenzi tuba twababwiye.”

Imibare itangazwa na polisi y’u Rwanda igaragaza ko buri munsi haba impanuka ziri hagati y’impanuka 13 na 15 zitewe n’ibinyabiziga nka moto, amagare ndetse udasize n’abanyamaguru. Inagaragaza ko bane ku munsi baburira ubuzima bwabo muri izo mpanuka.

@ BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Kigali.

 Aug 28, 2023 - 14:53