Barasaba ko abaturage bajya baganirizwa mbere yo kwimurwa

Ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro, IRDP, kigaragaza ko abaturage bagifite ibibazo mu kwimurwa ariko hari icyakorwa kugira ngo bikemuke. Ibyo birimo kudahabwa amakuru yuzuye ku mpamvu bimwe ndetse no kugaragaza uko yiyumva ku igenagaciro yakorewe, no kuba yakoresha irindi mugihe atishimiye iryakozwe.  Ibi byagarutsweho mu biganiro byateguwe n’iki kigo hagamijwe kureba ibibazo biboneka mu kwimura abaturage n’uburyo byashakirwa umuti bafatanije n’izindi nzego.

kwamamaza

Ibiganiro bya IRDP byabaye ku wa kabiri byitabirwa n’abashakashatsi, abarimu muri za kaminuza, abafata ibyemezo, abakora mu miryango itegamiye kuri leta n’abaturage baganira ku kwimura abaturage n’imihindagurikire y’ibihe.

Muri ibi biganiro, Evariste MURWANASHAKA; umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’ihuriro ry’imiryango itari iya leta iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda CRADHO, yagize ati: “hari abaturage batishimiye uko bimuwe nubwo abahabwa amafaranga ariko ntibabyishimire, rero usanga icyo ari ikibazo gikomeye cyane. Ikindi harimo ibintu bimeze nko kurengana, kubona ibitangana n’umutungo warufite bigatuma imibereho yawe iba mibi kurusha uko yarimeze mbere bitewe n’iyo mpamvu.”

Yongeraho ko “ noneho abimurwa kubw’amanegeka bo murabizi ko abenshi bahabwa ibihumbi 30 na 90. Ni amafaranga atakubeshaho n’iminsi 2. Usanga nyuma yaho, ubuzima bwabo buba bubi kurenza mbere. Nubwo aba ari ukurengera ubuzima bwabo, ariko hari hakwiye kubaho ingamba zihamye zo gutuma babasha gukomeza kubaho na nyuma yo kwimurwa hahandi hashoboraga guteza ibibazo.”

Muhinda Arthur; umukozi w’umujyi wa Kigali ushinzwe imicungire n’imikoreshereze y’amazi y’imvura, avuga ko kugirango bimure abaturage babanza bakabaganiriza kubyo bagiye gukorerwa.

Ati: “iyo mu mujyi wa Kigali hagiye kwimurwa abaturage, itegeko riteganya yuko baganizwa. Kandi ibyo biganiro bibaho. Wenda rimwe na rimwe, ushobora kutababona bose 100% ariko ibiganiro bigomba kubaho. Mbere yuko umushinga wemezwa mu mujyi wa Kigali; nk’umushinga ugamije inyungu rusange, ibyo biganiro bigomba kubaho. Birakorwa rero.”

Iyo umuturage atishimiye nk’igenagaciro ry’umutungo we, avuga ko ashobora kujya kurisubirishamo.

Ati: “ ariko iyo atananyuzwe, afite uburenganzira no kongera agashaka umuntu akamukorera igenagaciro.”

Prof. Sylvestre NZAHABWANAYO; Umuyobozi wa IRDP yateguye ibi biganiro, agaragaza ko abaturage bagifite ibibazo mu kwimurwa ariko hari icyakorwa kugira ngo bikemuke.

Ati: “rero ahantu twabonye hagomba kunozwa cyane cyane ni ukuganira n’umuturage, kumuha uruhare ruhagije mukaganira. Ariko kandi no gutanga amakuru yuzuye kandi ukayatangira ku gihe. Kuko hari ubwo umuturage abwirwa ngo agiye kwimurwa kubw’inyungu rusange, hakaza andi makuru yumva ngo ni umushoramari...ugasanga nabyo bitera ibibazo.”

“icya kabiri ni ukumuha umwanya akagaragaza niba yishimiye igenagaciro ryakozwe cyangwa niba atabyishimiye. Yaba atabyishimiye agahabwa ubushobozi bwo kuvuga ngo nanjye ngiye gukoresha igenagaciro ryanjye kugira ngo nimuke nta kibazo mfite, nimuke nezerewe.”

Ibiganiro-mpaka bitegurwa n’ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro IRDP bitegurwa hagamijwe ko abantu bicara baganire, kugira ngo bagire ibyo bumvikana ku bibazo rukana, mubyo bise Kigali debate.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/eN_V97GAMyY?si=lzol49mpfhVK-haC" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" referrerpolicy="strict-origin-when-cross-origin" allowfullscreen></iframe>

@ Vestine UMURERWA/Isango Star-Kigali.

 May 30, 2024 - 14:34