
Barasaba kaburimbo mu muhanda Muhanga-Nyabinoni-Shyira bikagabanyiriza ikiguzi cy’urugendo
Aug 12, 2024 - 13:34
Abatuye mu Murenge wa Nyabinoni barasaba ko umuhanda Muhanga-Nyabinoni-Shyira muri Nyabihu washyirwamo kaburimbo kugira ngo bigabanye ikiguzi cy'urugendo kigeze ku bihumbi 12. Icyakora Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko uyu muhanda uri mu igenamigambi ry'igihe kirekire, aho uzakorwa ari uko amikoro abonetse.
kwamamaza
Uyu muhanda ufite ibirometero bisaga 50 uvuye i Muhanga ukerekeza mu Ndiza, igice abaturage bifuza ko gishyirwamo kaburimbo ni ikiva kuri kaburimbo Muhanga-Ngororero-ahazwi nk'i RUGENDABARI ukanyura i Kibangu-Kiyumba-Rongi-Nyabinoni-Muvumba ukambuka hakurya muri Vunga yo mu Karere ka Nyabihu.
Abaturiye izi nzira bavuga ko bari mu bwigunge kuko hari n'ubwo kujya i Muhanga bibasaba gukora urugendo rurerure, bakajya gushaka imodoka mu Ngororero.

Ubwo baganiraga n’Isango Star, umwe yagize ati: “Gutega biratugora kuko nta modoka igera inaha. Hari igihe tujya Ngororero! Kujyayo ni ukuva hano saa moya ukagerayo saa tanu kugira ngo ubone uko ufata imodoka ikujyana Muhanga cyangwa za Kigali.”
“Guturaka hano i Nyabikenke ujya Muhanga biraduhenda cyane kubera umuhanda. Kuri moto ni ibihumbi bitanu ariko baduhaye umuhanda byaba nka bibiri. Noneho ku modoka ni 3 500Frw, baduhaye umuhanda byaba nk’1 500Frw.”
Undi ati: “ kuva hano ujyanye umurwayi i Kiyumba ni bitanu kandi ntikugarure. Urumva ko biba bitugoye. “
“noneho iyo habonetse nk’imodoka, uyifite inaha ni umugabo Silas kugira ngo akuvane hano akugeze i Muhanga ni ibihumbi 3 000frw. Agenda mu gitondo ubwo nimugoroba akarura ba bandi yajyanye. Urumva imodoka imwe ntacyo itumariye. Nk’ubu mfite abana i Kigali, iyo nabageneye nk’ifunguro hari igihe risigara!”
Bifuza ko uyu muhanda washyirwa muri gahunda y'imihanda yihutirwa, ukajyamo imdoka zitwara abagenzi, kuko ubu hari imwe y'umuturage, nayo igenda mu gitondo nuko uwo isize mu kugaruka akarara nzira.
Umturage umwe ati: “igenda mu gitondo, ku isaha ya saa munani iba ihagurutse igiye. Ubwo nyuma ya saa munani nta modoka wabona iza Nyabikenke. Iyo igusize ni ukwirwanaho ugatega moto.”
“nagiraga ngo nsabe Umusaza azaduhe umuhanda turawukeneye.”

Undi ati: “biraduhenda cyane! bibaye ngombwa uyu muhanda wacu bawukora bakawutunganya bakaduha kaburimbo. Uyu ubasha kugera hasi ku ruzi, ukambuka hakurya nuko ukaduhuza na Ngororero, ukaduhuza na Nyabihu, rero uyu muhanda ufite akamaro cyane.”
“ ibyifuzo ni nk’iyo modoka yageza abagenzi Muhanga, tukayibona mu buryo butatugoye”
Ku rundi ruhande, MUGABO Gilbert; umuyobozi w'akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, yavuze ko uyu muhanda uri mu igenamigambi ry'igihe kirekire, uzakorwa ari uko amikoro abonetse.
Ati: “dufite imihanda myinshi ikirimo ibitaka, icyo tugerageza ni ukuyikora mu buryo bw’imiterere yayo ariko ntabwo ingengo y’imari yaboneka kuko imihanda yose iri mu karere yakorerwa rimwe. Ibyo dukora; tubishyira mu igenamigambi ariko n’ingengo y’imari nayo niyo igena ibikorwa buri mwaka. Iteganyabikorwa ry’Akarere ry’imyaka itanu iba irimo iyo mihanda yose. Nk’ubu muri Rongi hari ikiraro twahakoze, cyari ikiraro gikomeye, cyatwaye miliyoni 200 ariko tugenda dukora buri mwaka.”

Mu ndiza ni igice cy'icyaro kandi abaturage bavuga ko cyari cyarasigajwe inyuma mu bikorwaremezo. Ariko ubu hari ibitaro byiza by’icyitegererezo bya Nyabikenke, ariko hari ikibazo cy'umuhanda ukenewe gukorwa, ukoroshya imigenderanire
@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Amajyepfo.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


