Bamwe mu banyarwanda barifuza ko indyo gakondo yahabwa agaciro

Muri iki gihe ku meza y’abasirimu haba hateguye ibiribwa bya kizungu birimo ifiriti, inyama n’ibindi birimo ibikorerwa mu nganda , abahanga mu byo guteka n'abakuze bariye indyo nyarwanda yo hambere ndetse n’Umuryango mpuzamahanga wita ku biribwa FAO, bagaragaza ko indyo Nyarwanda yitaweho yaba umwihariko w’u Rwanda kandi bigakurura ba mukerarugendo bikarinda n’imirire mibi n’indwara.

kwamamaza

Kuba hari bimwe mu bihingwa bigenda bikendera birimo isogi, isogo n’ibindi kandi ari umwihariko w’u Rwanda bamwe mubakuze bavuga ko kubirya byatumaga baramba kandi bagakomera kuko byabaga byanatetswe igihe kirekire.

Umwe ati "imboga zatekwaga kinyarwanda, twakoreshaga ibisusa, isogi n'isogo tukagereka ku bishyimbo, tugakora umutsima w'amasaka tukarya, ubu ntabwo tugikomeye bitewe nuko byahindutse bitameze nkuko twabiryaga mbere".   

Bamwe mu biga iby'amahoteli ndetse n’abategura amafunguro mu ma hoteli cyangwa amaresitora bavuga ko, abantu bagakwiye gusubira kundyo gakondo kuko nta ngaruka igira iyo iteguwe neza kandi isukuye, n’ubwo hari ibihingwa gakondo byacitse cyangwa biri hafi gucika.

Umwe ati "nyuma yo kumenyekana ku isuku, nyuma yo kumenyekana ku mutekano u Rwanda rugomba no kumenyekana kundyo nyarwanda y'umwihariko itandukanye n'izindi, buri wese uje mu Rwanda akaba azi ko yakiriwe kinyarwanda yanariye kinyarwanda".

FAO igaragaza ko ibiribwa gakondo bisa nk’ibitakigaragara kandi byuje intungamubiri bikaba n’umwihariko ku Rwanda, nkuko bivugwa na Dr. Christine Mukantwali, umukozi wa FAO ushinzwe ibijyanye n’imirire, avuga ko ibiribwa Abanyarwanda bakundaga kurya birimo uburo, isogi n’ibindi byagaruka ku meza y’ibiribwa cyane ko byiganjemo intungamubiri.

Ati "hari ibiryo byacitse nk'isogo, isogi, uburo, amasaka, kuva kera hari ibiryo byakorwaga muri ibi byo kurya byagiye bicika, ntibikiboneka ku masoko kandi byari bifite akamaro kanini mu muco nyarwanda ariko no mu byerekeye intungamubiri zirimo, bigira ubwoko bw'intungamubiri cyane nk'imyunyu ngugu n'izindi ntungamubiri zifasha umubiri muri rusange ku buryo byafasha mu kurwanya imirire mibi itubangamiye, bifasha no mu kurwanya inzara".        

Ibiribwa gakondo byagiye bikendera buhoro buhoro kandi byakabaye umuzi w’ubukerarugendo bikaba n’umwihariko w’u Rwanda n’inzira yo kumenyekanisha u Rwanda ku ndyo y’umwihariko itandukanye n’izindi.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star 

 Mar 6, 2024 - 14:22