
Bamwe mu bagororerwa mu igororero ry'abana rya Nyagatare bababazwa no kudasurwa n'imiryango yabo
Nov 13, 2025 - 12:03
Abana bari hagati y’imyaka 14 na 18 biga mu Gororero ry’Abana rya Nyagatare bashimira uburyo bigishwa amasomo asanzwe n’imyuga ibafasha kwiyubaka no kwiteza imbere, ariko bakavuga ko bababazwa no kudasurwa nabo mu miryango yabo. Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora buvuga ko abenshi muri abo bana bakuwe ku mihanda, bigatuma ababyeyi babo batamenya aho bari.
kwamamaza
Mu Gororero ry’Abana rya Nyagatare, abana biga amasomo asanzwe ndetse n’imyuga irimo ububaji, ubudozi, ubusuderi n’ubwubatsi. Aho biga, harimo n’abarimu b’inzobere bafasha kugira ubumenyi bubafasha gutekereza ejo hazaza heza kuko bagifite inzozi.
Umwe yagize ati:"Naje hano mvuye hanze ariko ndi mu bibi gusa, ntabwo numviraga ababyeyi cyane, mbese muri njye numvaga ko nta hazaza mfite. Ariko ubu nkurikije uburyo babyigisha, icyizere bampa, bakanyubakamo ubunyarwanda mbona hari icyo nzimarira kuko banyigisha byinshi.

Abarimu bigisha aba bana bari mu igororero ni abagororwa bo mu yandi magororero, bigisha abarimo n'abari baranze inshuri.
Umwe mu bana b'abakobwa wiga amasomo asanzwe, yagize ati:"Twigiramo byinshi, abari baranze ishuri twumva ko ntacyo rimaze, twongera kumva ko ishuri aricyo kintu gituma umuntu agira ejo hazaza."
Gusa nubwo bimwe bityo, bamwe bavuga ko bababazwa no kudasurwa nabo mu miryango yabo.
Umwe yagize ati:"Abenshi muri twe ntabwo basurwa , ariko abandi barasurwa. Abadasurwa ni ba bana bajya mu muhanda noneho ababyeyi bakabaca. Abenshi baba barananiranye n'ababyeyi, cyangwa ntabo bafite."

CSP Hirally Sengabo; Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yavuze ko iri shuri riri mu gororero ritanga umusaruro ku bana bahagororerwa. Asobanura ko impamvu hari abasurwa biterwa nuko abenshi baba barabakuye ku muhanda bigatuma ababyeyi ntibamenye iyo bagiye.
Yagize ati:"Ababyeyi baba bakwiye kwita ku bana ntibaagere aho bazaa mu igororero. No kutabasura bifitanye isano no kuba abenshi bakubwira bati ' twaramubuze uyu mwana'. Abanza kuva mu rugo akaba mayibobo, agakora icyaha agafatwa, ibyo byose bikaba nyuma y'imyaka ibiri atakiba mu rugo kuko n'ababyeyi ntibamenya ko yafunzwe ngo baze bamusure."
Yongeraho ko "Niyo mpamvu rero dusaba ababyeyi ngo bite ku bana, ntibazave ho babacika ngo bajye mu muhanda bakore ibyaha bajyanwe mu igororero. Ariko abana barangije hano bafunguwe cyangwa imbabazi, cyangwa bafunguwe by'agateganyo, iyo bagiye tuba twizeye ko batakongeye kugaruka hano kuko baba barahawe amasomo ashobora kubafasha guhugira mubyo bize.

Iri gororera rya Nyagatare hari kugororerwa mo abana bari munsi y'imyaka 18 bigishwa mu masomo n'abagororwa bo hirya no hino mu gihugu baba narahisemo ariko basanzwe barize uburezi n'indi myuga itandukanye yigishwa muri iri gororero.

© Emmanuel BIZIMANA – Isango Star / Nyagatare.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


