APR BBC yatsinze ikipe ya REG BBC muri shampiyona

Uyu mukino wahuje APR BBC yari ku mwanya wa kabiri n’amanota 29 mu mikino 15 na REG BBC yari ku mwanya wa gatatu n’amanota 25 mu mikino 14. REG BBC yagerageje uko ishoboye ngo itsinde uyu mukino ariko biranga biba iby'ubusa.

kwamamaza

Uyu mukino wanitabiriwe na Grant Dean Williams ukinira Charlotte Hornets yo muri shampiyona ya mbere ya basketball ku isi ya NBA yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Williams akaba yaranakiniye Boston Celtics na Dallas Mavericks zose zo muri NBA.

Umukino watangiye APR BBC ariyo iri gukina neza ndetse irangiza uduce tubiri twa mbere irusha cyane REG BBC.

Uduce tubiri twa mbere twarangiye APR BBC itsinze REG BBC amanota 49-27, ni ikinyuranyo cy’amanota 22.

Uwateraga akajisho ku mutoza wa REG BBC, Mushumba Charles yabonaga ko nawe nta cyizere yarafite cyo kugira icyo akora kuri uyu mukino, dore ko yanagerageje gushyiramo buri mukinnyi yarafite ariko ntibigire icyo bimumarira.

Kugeza aha abari muri LDK bose babonaga ko umukino wamaze kurangira bijyanye n’uko APR BBC yakinaga ndetse bamwe banatangiye kwicuza icyatumye baza kureba uyu mukino uba utegerejwe na benshi, gusa ntibari bazi ibigiye kuba mu gihe umunya-Mali Aliou Diarra wa APR BBC yaragiye gusohoka.

Ku munota wa kabiri n’isegonda rimwe mu gace ka gatatu nibwo Aliou Diarra wafashaga APR BBC cyane yujuje amakosa atanu mu mukino, ibi byari bivuze ko agomba guhita asohoka mu mukino ntiyongere gukina.

REG BBC yafatiranye iki cyuho cya APR BBC maze ibifashijwemo n’abarimo umunyamerika Antino Alvalezes Jackson iva inyuma irangiza agace ka gatatu hasigayemo amanota umunani gusa.

Mu gace ka kane nabwo REG BBC yakayoboye nyuma yo gutsinda amanota 21 gusa ntiyarahagije ngo itsinde APR BBC yatsinze amanota 15 muri aka gace.

Umukino warangiye APR BBC itsinze REG BBC amanota 77-75 ibasha kwegukana amanota yose y’umukino.

@Gakunzi Blaise/Isango Star

 Aug 1, 2024 - 07:08