
Amerika n’Ubushinwa byageze ku masezerano y’ubucuruzi akomeye
May 15, 2026 - 09:42
Perezida wa Amerika, Donald Trump, na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, batangaje ko bageze ku masezerano y’ubucuruzi adasanzwe hagati y’ibihugu byombi. Ni mu nama yabereye i Beijing ku wa 15 Gicurasi (05) 2026, nyuma y’amezi arangwa n’amakimbirane mu bucuruzi n’ikoranabuhanga hagati y’ibi bihugu bibiri bikomeye ku isi.
kwamamaza
Perezida Trump yavuze ko impande zombi zasinye amasezerano meza cyane ku bihugu byombi, mu gihe Perezida Xi Jinping yavuze ko uru ruzinduko rwa Trump ruzaguma mu mateka ndetse rugaragaza umubano mushya w’ituze rifitiye akamaro impande zombi.
Perezida Trump yavuze ko Ubushinwa bwemeye kugura indege 200 za Boeing, bikaba ari bwo bwa mbere habaye itumizwa ry’indege nyinshi nk’izo mu myaka hafi 10 ishize. Yanatangaje kandi ko bwemeye kongera kugura soya, inyama z’inka, peteroli n’ibindi bicuruzwa by’ubuhinzi bituruka muri Amerika.
Ibihugu byombi byanaganiriye ku kongera ubucuruzi bw’ibicuruzwa bitari iby’umutekano wihariye, bushobora kugera kuri miliyari nyinshi z’amadolari, ndetse no gushyiraho uburyo bwo kwirinda kongera gushyamirana mu by’ubucuruzi, cyane cyane kwirida gusubira mu ntambara y’imisoro n’amahoro y’ubucuruzi byari bimaze amezi bihungabanya ubukungu bw’isi.
Nubwo habaye intambwe mu bucuruzi, ibibazo birebana n'ibyuma by'ikoranabuhanga bya semiconductor, ubwenge buhangano (AI) n’amabuye y’agaciro adasanzwe (terres rares) bikomeje kuba ingorabahizi hagati ya Washington na Beijing.
Aya mabuye ni ingenzi mu gukora za batiri, utwuma tw'ikorànabuhanga n’ibikoresho bya gisirikare. Icyakora Perezida Trump yavuze ko Ubushinwa bwatangiye kongera ingano by'ibyo bwohereza muri Amerika, ariko bukomeje kugenzura cyane impushya zimwe na zimwe.
Ku rundi ruhande, Ubushinwa bwagaragaje ko bushaka guhabwa uburyo bwagutse bwo kubona utwuma twa chip tugezweho dukorwa na sosiyete Nvidia, ariko Amerika ikomeza gushyiraho imbogamizi ku ikoranabuhanga ifata nk’irifite akamaro ku mutekano wayo.
Intambara ya Amrika, Israel muri Iran nayo yinjijwe mu biganiro by'aba bakuru b'ibihugu bikomeye. Perezida w'Ubushinwa yavuze ko iyo ntambara itari ikwiye kuba yarabaye, isaba ko habaho agahenge ndetse umuhora wa Hormuz unyuramo peteroli nyinshi ijya ku isoko mpuzamahanga ukongera ugafungurwa. Perezida Trump yavuze ko mugenzi we, Xi yamwijeje ko Ubushinwa butazohereza ibikoresho bya gisirikare muri Iran kandi ko bwiteguye gufasha mu kongera gufungura uwo muhora w’ingenzi ku bukungu bw’isi.
Nubwo abayobozi bombi bagaragaje ubushake bwo kunoza umubano, gukora amarushanwa hagati y’ibihugu byombi akomeje gukara mu bya gisirikare, ikoranabuhanga n’ubukungu, Perezida Xi Jinping yaburiye Amerika ku kibazo cya Taiwan. Yavuze ko kutagikemura neza bishobora guteza amakimbirane cyangwa se ubushyamirane hagati y’ibihugu byombi.

@RFI
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


