
Ambasade y’u Rwanda muri Amerika yashyize umucyo ku byo gushaka kwica Denise Tshisekedi
Mar 25, 2026 - 11:38
Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko ibyavuzwe ko hari umugambi wo kwica Denise Nyakeru Tshisekedi i Washington DC ari ibinyoma. Yasobanuye ko ibyabaye ari uguhura kw’abashinzwe umutekano b’u Rwanda n’aba RDC muri hoteli imwe, bikarangira nta kibazo gikomeye kibayeho.
kwamamaza
Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasohoye itangazo risobanura ibyabereye muri hoteli i Washington DC, nyuma y’amakuru yakwirakwijwe avuga ko hari umugambi wo kugirira nabi Denise Nyakeru Tshisekedi, umufasha wa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Nk’uko iyi ambasade ibivuga, umwe mu bagize itsinda rishinzwe umutekano w’umuyobozi w’Umunyarwanda wari muri iyo hoteli, yahuye n’abashinzwe umutekano bo ku ruhande rwa RDC mu gace rusange k’inyubako. Uwo mukozi w’umutekano, utari witwaje intwaro, ngo yabujijwe mu gihe gito kugera kuri ascenseur (lift) n’abo ku ruhande rwa RDC, ibintu u Rwanda ruvuga ko bidakwiye kuba byarabereye mu gace nk'ako.
Iri tangazo rinavuga ko icyo kibazo cyakemutse nta kindi cyiyongereyeho, ndetse nta mirwano cyangwa ibindi bikorwa by’umutekano muke byigeze bibaho.
Nyuma y’iyo gahunda, itsinda ry’u Rwanda ryahisemo kwimukira muri indi hoteli. Gusa rivuga ko mu gihe ryavaga aho ryari ricumbitse, ryahohotewe n’abantu batazwi, bafata amashusho bagamije kuyakwirakwiza, ariko rikirinda gukora ikintu cyose cyateza umutekano muke.
Ambasade y’u Rwanda ishimangira ko amakuru yakwirakwijwe n’uruhande rwa RDC, harimo n’ayatangajwe na Minisitiri w’Itangazamakuru w’icyo gihugu, ari uguhimba no kugoreka ukuri ku byabaye, igasaba ko ayo makuru yamaganwa.
Ibi byabaye mu gihe Denise Nyakeru Tshisekedi yari i Washington DC yitabiriye inama mpuzamahanga igamije guteza imbere uburenganzira bw’abagore n’abakobwa. Muri iyo nama, yagaragaje ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikomeje kuba ikibazo gikomeye mu bice bya RDC birimo intambara, anashimangira ko amahoro arambye atagerwaho igihe abagore bagikoreshwa nk’intwaro y’intambara.
Ku mbuga nkoranyambaga, impaka zakomeje kuba nyinshi, aho bamwe mu bakongomani bakomeje gukwirakwiza amashusho n’ibirego bavuga ko ari ibimenyetso by’umugambi w’ubwicanyi, mu gihe u Rwanda rukomeza kubihakana ruvuga ko ari ibinyoma bidafite ishingiro.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


