
Amavubi atanze isomo rya ruhago kuri Grenada imbere ya Perezida Kagame
Mar 28, 2026 - 00:37
Imbere ya Perezida wa Repubulika y'Urwanda PAUL KAGAME, Amavubi yatanze ibyishimo ku Banyarwanda inyagira ikipe ya Grenada mu mikino ya FIFA series 2026
kwamamaza
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, “Amavubi”, yitwaye neza cyane inyagira Grenada ibitego 4-0, ihita ibona itike yo gukina umukino wa nyuma w’Itsinda A uzayihuza na Estonia mu marushanwa ya FIFA Series 2026 ari kubera mu Rwanda, Uyu mukino wakurikiwe n’abafana benshi, witabirwa n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, aho Amavubi yamushimishije agaragaza umukino unoze kandi ushimishije.
Yari inshuro ya mbere ikipe nkuru y’u Rwanda “Amavubi” igiye gukina n’igihugu cyo hanze y’Umugabane wa Afurika ni nako byari bimeze kuri Grenada nayo yakinaga bwa mbere n’igihugu cyo ku Mugabane wa Afurika nkintego ya fifa muri aya marushanwa ya FIFA series igamije guhuza amakipe atari kuzabona aho ahurira.
lbitego bine (4) by’Amavubi byatsinzwe na Leroy-Jacques Mickels, Kwizera Jojea, Bizimana Djihad na Hakim Sahabo, bose bagaragaje ubuhanga n’imikoranire myiza mu kibuga.
Amavubi yagaragaje ubusatirizi bukomeye kuva umukino ugitangira, ndetse n'ubwugarizi buhamye bwatumye Grenada idashobora kubona uburyo bwo gutsinda igitego na kimwe.
Iyi ntsinzi ikomeye yongeye kugaragaza ko Amavubi ashoboye gutsinda ibitego byinshi, kuko aheruka gutsinda ibitego bine cyangwa birenga mu 2021, ubwo yanyagiraga Repubulika ya Centrafrique ibitego 5-0 mu mukino wa gicuti.
Nyuma y’iyi ntsinzi, Amavubi azahura na Estonia ku mukino wa nyuma w’Itsinda A, aho azaba ashaka gukomeza kwitwara neza no kwegukana intsinzi imbere y’abafana bayo
Icyizere ni cyose ku Banyarwanda ko Amavubi azakomeza kwitwara neza no guhesha ishema igihugu.



kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


