Amafaranga ahabwa abatishoboye ntavugwaho rumwe

Hari abavuga ko amafaranga ahabwa abatishoboye yo kwikura mu bukene atangwa mu buryo butanoze kuko hari abo atagira icyo abamarira kubera kuyakoresha nabi, bagasaba ko mu gihe utishoboye ahawe ubufasha byajya bijyanishwa no gukurikirana uko abubyaza umusaruro ukwiye.

kwamamaza

Ni kenshi humvikana impagarara ziturutse ku kuba hari abahawe amafaranga yo kubakura mu bukene ahubwo bakayapfusha ubusa, urugero ni muri santere ya Bisate mu karere ka Musanze aho aba baturage bavuga ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari yabafungiye utubari biturutse ku kuba bari kugurisha inzoga abahawe ubufasha mu mushinga Give Directly nyamara batakabaye bayanywera.

Nyamara mu mboni z’impuguke mu bukungu ngo ibibazo ntibyaba mu gihe cyose abahawe ubu bufasha bw’amafaranga baba babanje gutegurwa n’uburyo bazayabyaza umusaruro.

Teddy Kaberuka ni impuguke mu bukungu, kuri we asanga leta igomba gufatanya n’abafatanyabikorwa mu kugenzura uko aya mafaranga akoreshwa icyo atangirwa.

Ati "impamvu ari umukene suko gusa yabuze amafaranga ahubwo yabuze n'ubumenyi, mbere yo kumuha amafaranga hari akazi kagomba gukorwa ko kumwigisha ko kumuhugura, ko kuzamura imyumvire, ubufasha bujyanye n'ibintu n'amafaranga bubanzirizwa n'ubumenyi noneho ukamuha amafaranga wamaze kumutegura, iyo umuhaye amafaranga wamaze kumutegura akazi karoroha, ayo mafaranga ayabona azi icyo azayakoresha akagikoresha neza bikabasha kumuteza imbere ariko hari na leta igomba gufatanya n'abafatanyabikorwa bose kugirango urwo rugendo rubeho ntihabe gusa gutanga amafaranga".          

Gusa ngo ibi bisanzwe bikorwa nkuko Nyinawagaga Marie Solange Claudine, umuyobozi mukuru w’ikigo cy'igihugu gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by'iterambere mu nzego z'ibanze (LODA) abivuga, ngo ahubwo kuba hari abagipfusha ubusa ubufasha bahabwa abigereranya n’uko “nta muryango ubura ikigoryi.”

Ati "dukurikije ibyo tubona hirya no hino tubona abaturage benshi bagenda bikura mu bukene hashobora kuba iyo nzitizi y'umwe ugifite urugendo rurerure wenda wabaswe n'ubunebwe, yabaswe se n'ubusinzi cyangwa se hari amakimbirane noneho ugasanga rimwe na rimwe ntihabuze umwana umwe cyangwa babiri nka wa muryango nyarwanda utabura ikigoryi ushobora kudakoresha neza ayo mahirwe ariko nawe tugakomeza ntiduterere iyo tukamuba hafi kandi niyo tubahaye ayo mafaranga ntabwo tuyabaha gusa bivuye mu kirere tubanza kuyategura".        

Ibi binatuma hari abaturage bumva ko abahabwa ubu bufasha rimwe na rimwe baba batabukwiye.

Umwe ati "hari abantu bagomba kuyakuramo umusaruro abo ntibayabone wajya kubona ukabona hari uwo bayahaye anayapfushije ubusa agahora muri bwa bukene".  

Undi ati "bagiye bagaruka bakareba abagize icyo bayakoza akaba aribo bongera kuyaha babandi bakabona ko nubundi bafite ikibazo bakaba babashyize kuruhande". 

Kugeza ubu binyuze mu mushinga Give Directly , ufatanya na leta y’u Rwanda muri gahunda ya ‘Gira wigire’ igamije kuvana abaturage mu bukene, ingo zisaga ibihumbi 23 zimaze guhabwa amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 28, yo kuzifasha kwivana mu bukene, gusa ntihagaragazwa umubare w’abatayakoresha neza kuko akenshi hatamenyekana uko yakoreshejwe.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Oct 23, 2024 - 10:36