Abigeze kugira uburwayi bwo mu mutwe baracyahezwa

Bamwe mu bigeze kugira uburwayi bwo mu mutwe bavuga ko bagihezwa muri sosiyete nyarwanda kuko bikigora bamwe mu baturage kubakira kuko ngo batizera ko bakize neza, ni mu gihe ikigo cy’igihugu cyita ku buzima RBC kivuga ko uburwayi bwo mu mutwe ari uburwayi nk’ubundi kandi buvurwa bugakira bityo ko uwigeze kugira iki kibazo adakwiye kuba igicibwa.

kwamamaza

Iyo uganira n’abantu batandukanye kucyo batekereza ku bantu bigeze kugira uburwayi bwo mu mutwe benshi usanga bakubwira ko umuntu wigeze kugira ubwo burwayi bigoye kwemeza ko yaba yarakize kuburyo wanamusubiza mu mirimo.

Mukamana Francoise ati "wabyemezwa niki ko yakize, akazi ntabwo wakamuha, impungenge naba mufiteho nuko  niba umuntu arwaye mu mutwe ntacyakemeza ko yaba yakize, ushobora kumuha ako kazi wa mushinga wawe wari waratangiye ugasanga irongeye irahombye hajemo bwa burwayi, kiretse wamwipimiye ukamenya ko yakize".

Madam Umutesi Rose, umuyobozi mukuru w’umuryango uharanira uburengenzira bw’abafite uburwayi n’ubumuga bwo mu mutwe NOUSPR Ubumuntu, avuga ko iki cyiciro gisa nk’icyasigajwe inyuma kandi abantu bafite iki kibazo banahura n’ihohoterwa.

Ati "abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe cyangwa ubumuga bwo mu mutwe ni icyiciro cyihariye ntekereza ko ari icyiciro kikiri inyuma mu bindi byiciro ndetse akaba ari icyiciro ubona gisa naho kititaweho uhereye mu muryango uwo muntu aturukamo, uhereye sosiyete nta muntu usanga abavugira ugasanga bafite ibazo by'ihohoterwa ritandukanye". 

Inzego z’ubuzima mu Rwanda zo zivuga ko uburwayi bwo mu mutwe ari uburwayi nk’ubundi ndetse bwitabwaho bugakira ahubwo ngo guha akato abigeze kubugira bishobora kuzura iki kibazo.

Dr. Iyamuremye Jean Damascene umuyobozi ushinzwe ubuvuzi bwo mu mutwe muri RBC ati "uburwayi bwo mu mutwe ni uburwayi kimwe n'ubundi, buravurwa bugakira umuntu agasubira mu buzima busanzwe, kumuheza bishobora gutuma asubirwa ugasanga bamuteye ikindi kibazo, ibyo umuntu yakoraga mbere yuko arwara ashobora kurwara agakira hanyuma agakomeza kubana n'abandi baturage kandi agakora nkuko yakoraga mbere".   

Imibare y’ibitaro bya Caraes Ndera ivuga ko umubare w’Abaturarwanda babyivurizamo indwara zo mu mutwe ukomeje kwiyongera, aho abantu 95.773 babyivurijemo mu 2022/2023, barimo 5.646 bashyizwe mu bitaro.

Iyi raporo ikomeza igaragaza ko umubare w’ababyivurizamo indwara zo mu mutwe nubwo wagabanutseho gato kuko mu 2021/2022 bari 96.357 babyivurijemo, n’ubundi bakiri benshi kuko ibi bitaro bitari byarigeze byakira abantu benshi nk’uko byagenze muri iyi myaka ibiri.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Feb 27, 2024 - 09:03