
Abayisilamu basabwe gukomeza kurangwa n'ibikorwa byiza, bakirinda ibyaha
Mar 20, 2026 - 14:02
Mufti w’u Rwanda Musa Sindayigaya yasabye Abayisilamu gukomeza ibikorwa byiza no kwirinda ibyaha nyuma yo gusoza igisibo cya Ramadhan. Ibi yabigarutseho mu butumwa yatanze ku wa 20 Werurwe (03) 2026 i Nyamirambo kuri Kigali Pele Stadium, agaragaza ko igisibo kigomba gusiga impinduka zirambye mu mibereho yabo.
kwamamaza
Mufti Sindayigaya yagaragaje ko igisibo cya Ramadhan ari umwanya wo kwegera Imana no kwiyubaka mu mico myiza, ashimangira ko ibyo abayisilamu bungutse muri uko kwezi bidakwiye kurangirana na cyo.
Ati: “Kuba tugisoje ntabwo bivuze guhagarika ibikorwa byiza. Tugomba gukomeza gusenga, gufasha abatishoboye no kwirinda ibyaha. Ibikorwa byiza ni iby’igihe kirekire, kabone n’iyo byaba ari bike ariko bigakorwa mu buryo buhoraho.”

Uyu munsi mukuru wa Eid al-Fitr wizihirijwe ku rwego rw’Igihugu wahuje imbaga y’Abayisilamu mu isengesho rusange, rikurikirwa no gusabana no gusangira ibyishimo mu miryango.
Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda watangaje ko mu kwezi kwa Ramadhan wakusanyije arenga miliyoni 38 Frw, yakoreshejwe mu gufasha abatishoboye kubona amafunguro ku munsi wa Eid, aho hatanzwe toni 20 z’umuceri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu muryango, Sibomana Salimu, yashimangiye ko gukomeza kwegera Imana ari inshingano ihoraho, anatangaza ko imyiteguro y’urugendo rutagatifu rwa Hajj irimbanyije, aho Abayisilamu 65 bazahaguruka mu Rwanda berekeza muri Saudi Arabia mu kwezi kwa Gatanu.
Mufti Sindayigaya yanibukije Abayisilamu kwirinda gusubira mu byaha nyuma ya Ramadhan, agaragaza ko uwiyiriza ubusa akazasubira mu bikorwa bibi aba atungukiwe n’inyungu nke.

Yanasabye gushimira Imana ku mahoro n’umutekano u Rwanda rufite, cyane ko hari Abayisilamu bo mu Burasirazuba bwo hagati basoje igisibo badafite umutekano kubera intambara. Yabasabye kandi gukomeza ubumwe n’imikoranire mu rugendo rw’iterambere.
Dore amwe mu mafoto:










@Igihe, Imvaho nsha
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


