
Hakwiye kugira igikorwa ku babwiriza n'abahanurira ahari urujya n’uruza rw’abantu
Feb 21, 2025 - 11:10
Mu gihe leta y’u Rwanda ikomeje kwamagana abakora ibikorwa byo gusenga bikorwa binyuranyijwe n’amategeko. Hari bamwe mu baturage bagaragaza ko hari abakomeje gusengera ndetse no guhanurira ahari urujya n’uruza rw’abantu, ibi bavuga ko ari ibibabangamira yaba umutekano wabo ndetse n’ubwisanzure muri rusange.
kwamamaza
Mu mwaka ushize nibwo leta y’u Rwanda yatangije ingamba zo guhagarika zimwe mu nsengero zitujuje ibisabwa ndetse n’abasengera ahatemewe hirya no hino mu gihugu.
Bamwe mu baturage bavuga ko hakwiye kugira igikorwa ku babwiriza n'abahanurira ahari urujya n’uruza rw’abantu yaba mu modoka, mu nzira ndetse n’ahandi kuko hari aho bikigaragara, ibintu bavuga ko bitagakwiye ko babangamirwa.
Umwe ati "ikintu cya mbere gituma bidakwiriye ni umutekano, iyo ahagaze abwiriza mu muhanda aba abangamiye urujya n'uruza rw'abantu n'amamodoka, niba atangiye kubwiriza abantu bagahagarara batega amatwi ngo bamwumve byanze bikunze abantu bari aho baba babangamiwe kuko haba hashobora kubera impanuka bitewe n'abantu bahari cyangwa se n'ubujura".
Undi ati "hari igihe baza mudahuje ukwemera bakavuga bagasakuza, iyo basanzemo abandi bantu hari igihe batangira kujya impaka z'amadini".
Undi nawe ati "impamvu biriya bintu biteje ikibazo hari igihe aza akakubwira ibintu bizakubaho abizi neza ko ari kukubeshya kandi akakubwira n'ibiteye ubwoba, iyo bamaze kubikubwira ntabwo bagendera aho ahita atangira kugukuramo amafaranga".
Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) rugaragaza ko inyigisho mu by’iyobokamana zigomba gutangirwa mu nyubako zabugenewe kandi zujuje ibiteganywa n’amategeko, ndetse ko ibikorerwa mu ruhame bigomba gusabwa uburenganzira k’ubuyobozi bubifitiye ububasha.
Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


