
RBC igiye gutangiza uburyo bushya bwo gupima abantu bose babana n’uwagaragaweho malariya
Apr 23, 2025 - 09:14
Mugihe abatuye mu mujyi waKigali badasobanukiwe ikiri gutuma malariya yiyongera cyane muri uyu mujyi, ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubuzima (RBC) kiratangaza ko kigiye gutangiza uburyo bushya bwo gupima abantu bose babana n’uwagaragaweho iyi ndwara.
kwamamaza
Bamwe mu batuye mu mujyi wa Kigali, bavuga ko muri iki gihe malariya yiyongereye, ariko kandi bakavuga ko batazi impamvu itera ubwo bwiyongere nyamara kuyimenya biba bikenewe kugira ngo bamenye uko bayirinda.
Umwe ati "ubwiyongere bwo bwabaye bwinshi, nibaza ukuntu muri Kigali hari malariya nyinshi kandi ubona hanatuwe".
Nubwo kugeza ubu hatagaragazwa impamvu itera ubwiyongere bwa malariya mu mujyi wa Kigali no mu bindi bice by’u Rwanda, Epaphrodite Habanabakize, umukozi mu ishami rishinzwe kurwanya malariya mu kigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC), avuga ko ubu bwiyongere bwa malariya bwahagurukiwe muri ubu buryo.
Ati "niba wagiye kwivuza ku mujyanama w'ubuzima cyangwa muganga agasanga urwaye malariya, azajya aza mu rugo aho utuye abantu mubana bose abapime nabapima abo basanzemo udukoko twa malariya bose babahe imiti nubwo waba udafite ibimenyetso ariko ufite agakoko ka malariya, bivuze ngo ntabwo uratangira kugira ibimenyetso ariko waranduye".
Imibare ya RBC, igaragaza ko mu kwezi kwa kabiri kwa 2025 gusa, uturere tugize umujyi wa Kigali twaje muri dutanu twa mbere mu gihugu mu kugira malariya nyinshi.
Akarere ka Gasabo niko kaza ku mwanya wa Mbere ku rwego rw'Igihugu aho muri uko kwezi hagaragaye abarwayi 15,409 ba malariya, gakurikirwa na Kicukiro n’abarwayi 10,473, mu gihe Nyarugenge yagize abarwayi 5,161 ba malariya.
Inkuru ya Grace Iratubona / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


