Abaturage bifuza ko system Imibereho yakihutishwa kubageraho

Nyuma yo gukuraho imitangire ya serivise hashingiwe ku byiciro by’ubudehe, hari abaturage bashimira uyu mwanzuro bavuga ko wabakijije ipfunwe n’ikimwaro, ariko bagasaba ko uburyo bw’ikoranabuhanga bwa sisiteme imibereho bwashyiriweho kubafasha kwigira babwigishwa bakabusobanukirwa.

kwamamaza

Mugihe ubushakashatsi bw’ikigo cy'igihugu cy’ibarurishamibare bugaragaza ko ubukene burimo kugabanuka ku gipimo cyo hasi cyane, munsi ya 1%, leta y’u Rwanda yatangije uburyo bushya bwo gufasha umuturage utishoboye kwigira yishakamo ibisubizo, ashingiye ku mibereho ye n’umuryango we, kugirango ashobore no kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza mugihe ubundi yishyurwaga hagendewe ku byiciro by’ubudehe byavanyweho.

Kayigana Godfrey umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza , avuga ko iyi gahunda ubu igikoreshwa ariko igihuzwa niya mbere.

Ati "tuyikoresha ariko tugikoresha n'uburyo bwa mbere kubera aho ahura aho adahura tugakosora, ishingiye ku ikoranabuhanga, biragoye kugirango umuntu abeshye ni bike ashobora kubeshya ariko nabyo ntacyo biba bivuze, mu byiciro by'ubudehe umuntu yashoboraga kuba afite moto cyangwa ubutaka ntubimenye akakubwira ko nta kintu atunze ariko mu mibereho sisiteme kuko yubakiye ku irangamuntu imaze kujyamo abantu benshi byagiye binafasha muri bwa bufasha, zaba inyunganizi za leta zihabwa abazikwiriye, binafasha kugirango n'umuntu anyurwe".     

Iyi sisiteme kuva itangiye hari abamaze kuyimenya bavuga ko ari uburyo bwiza leta yatekereje bwatumye benshi bakurwaho ipfunwe baterwaga n’ibyiciro by’ubudehe .

Umwe ati "leta ntabwo yatekereza gushyira umuturage ahabi kandi ariyo itureberera, icy'ingenzi leta itugenera ibyiza ntabwo itugenera ibibi kuko yanarebye kuri ibi bijyanye n'ibyiciro ibona ko hari abo byateraga ipfunwe kuko iyo wageraga ahantu ukumva ngo uri mu cyiciro cya mbere wumvaga uri umuntu usuzuguritse".  

Nubwo hari abavuga ko iyi sisiteme bamaze kuyimenya ariko hari abatarayimenya bavuga ko byaba byiza bose bayimenye kuko bumva yatanga igisubizo.

Ubu buryo bushya bwo kumenya amakuru y'umuryango buzajya bukoreshwa ikoranabuhanga rizwi nka byikorere izakemura n'ikibazo cy'abifuzaga kuva ku cyiciro cy’ababyeyi.

Kayigana Godfrey akomeza agira ati "kubireba birashoboka ubu ariko no gukosora birashoboka, ureba icyo wemerewe n'icyo utemerewe, udafite telefone bimusaba kujyana irangamuntu ye kukagari bakamushyiramo ariko nuwagiyemo yareba ko amakuru ye ariyo arimo nasanga afite ikibazo ayakosoze, hari ikintu kijya kiba ugasanga umuntu yashinze urugo ariko aracyari kuri rwa rugo rwa mbere ugasanga kwishyura mituweli biragoye, mu buryo ushobora gusaba ukagira icyo washyiraho cyemeza ko ibyo uvuga aribyo umuntu wo kukagari akagufasha atanagufasha iyo usanze hari umuntu utarimo uragenda ukamwongeramo ukanze *195#". 

Mu rwego rwo gufasha abaturage b’amikoro make kwigira, leta y’u Rwanda yemeje ingamba nshya ariko zidakuraho ubundi bufasha bagenerwa mu rugendo rwo kwivana mu bukene.

Imibare y’abafashwaga kwishyurirwa mituweli muri 2015 bari miliyoni 2.200.000, amavugurura yakurikiyeho bari miliyoni 1.500.000, aheruka hakaba hariyongereyeho ibihumbi 3000.000.

Iyi sisitemu imibereho kuva igiyeho abafashwa bari kuri miliyoni 2.2000.000, imaze kujyamo imiryango ingana na miliyoni 3.300.000.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Jul 25, 2024 - 07:40