
Abaturage batewe impungenge n’imikorere itaboneye y’abakomesiyoneri baranga ibintu
Jul 29, 2024 - 11:09
Hari abaturage bavuka ko baterwa impungenge n’imikorere itaboneye y’abantu baranga ibintu bikenewe ku isoko bazwi ku izina ry’abakomisiyoneri. Bavuga ko imikorere yabo itanyuze mu mucyo kuko hari abagaragaraho ibikorwa by’ubujura bigatuma batakarizwa icyizere. Basaba ko abakora uwo mwuga bakwiye kugira urwego rubagenzura bakagira n’ibibaranga.
kwamamaza
Abazwi nk’abakomisiyoneri bakunze kugaragara mu duce dutandukanye two mu mujyi wa Kigali ndetse no hanze yaho, aho barangira abantu ibicuruzwa bitandukanye birimo amazu; kubashaka kuyagura cyangwa kuyakodesha, ibibanza, imodoka n’ibindi. Gusa hari ababashinja kudakoresha ukuri, kurangwa n’ akajagari hamwe no gukora mu buryo budasobanutse
Umuturage umwe yagize ati: “umukomisiyoneri ashobora kuza akakubwira ati ‘ikibanza cyangwa inzu mbifatiye nka miliyoni 10, kandi mu by’ukuri abifatiye nka miliyoni 8, nuko ugasanga nk’ebyiri zirarigise. Urumva nyiri-ukugura hari ukuntu baba bamwibye! Miliyoni ebyiri ni amafaranga menshi. Ubundi iyo niyo mikorere mibi yabo, ni uko babayeho.”
Undi ati: “ nta shyirahamwe rifatika bagira! Koperative yabo ntijya imenyekana cyane ku buryo wamenya aho wababariza. Nk’ubu usanga bahagaze hano, ukamubaza uti ese ‘ishyirahamwe riba hehe? Ahantu nibura mufite ibiro. Nuko ugasanga ntabyo bafite. Wenda si bose ariko ndavuga ab’inaha nkunda kubona.”
Abaturage bavuga ko mu bakomisiyoneri hazamo n’abatubuzi.
Umwe ati: “urumva hari ubwo bashobora kukwibiramo! Habamo n’ubujura.”
Undi ati: “hazamo n’abatubuzi nuko akaza akaguteka imitwe akakugurisha nk’inzu itari iye, cyangwa n’imodoka.”
Banavuga ko ibyo bivamo ubujura n’ubwambuzi bwa hato na hato ariko hari icyo babonamo nk’umuti wakuraho ako kajagari.
Umwe ati: “kugira ngo bice mu mucyo ni ukubashakira ibyangombwa bibaranga, bakagira koperative yabo igaragara, ikagira aho ikorera nuko bakamenyekana.”
Undi ati: “bakajya nko mu makoperative nuko bakagira ubagenga, bakagira perezida ubahagarariye, akareba abakomisiyoneri bakoze ibi ng’ibi, bariganije se…nyine bakajya bakora ibintu biri ku murongo cyangwa se biri mu mucyo.”
“ubwabo nta mategeko bagira bagenderaho, cyane ko bakora ibyo bishakiye. Iyo bibye rero, nta muntu bagira ubakurikirana. Ariko bakoreye hamwe, bakagira amategeko bagenderaho, bakagira perezida ubayoboye…ntabwo iby’akajagali byakongera kubaho, ibyo kwiba bakabivamo.”
Bamwe mu binumira akajagali kagaragara muri uyu mwuga ni ikibazo cy’umuntu uwo ari we wese ushobora gushaka kukunyanganya akiyitirira gukora uyu mwuga. Nimugihe baba babarizwa mu makoperative, nta mukomisiyoneri ushobora guhemukira umuntu kuko yakurikiranwa n’ubutabera, cyane ko baba barakoranye byemewe n’amategeko.
Ndetse n’abo ubwabo byabagirira akamaro ku bijyanye no kwiteza imbere.
@ BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


