Abashakashatsi ku byerekeye jenoside bashinje Israeli gukora jenoside muri Gaza

Ihuriro mpuzamahanga ry’abahanga ku byerekeye jenoside (IAGS), rigizwe n’inzobere 500 zo hirya no hino ku isi, ryemeje ko Politiki n' ibikorwa bya Israeli muri Gaza byujuje ibipimo byemewe n’amategeko bya jenoside. Israeli yo yibihakanye, ivuga ko ibyakozwe n'izi mpuguke ari ibiteye isoni.

kwamamaza

Impuguke za IAGS zatangaje ibi nyuma y'inama yazihuje ku wa mbere, ku italiki ya 1 Nzeri (09) 2025.  Zanzuye ko politiki n’ibikorwa bya Israeli muri Gaza bihura n’icyo amategeko y’Umuryango w’Abibumbye ya 1948 asobanura nk’ibigize jenoside, nk’uko biteganywa mu ngingo ya II y’amasezerano ya ONU yo gukumira no guhana ibyaha bya jenoside.

Izi mpuguke zagaragaje ko ibitero byagutse byibasiye abakozi n’ibikorwa remezo by’ingenzi ku mibereho y’abantu, cyane cyane mu nzego z’ubuvuzi, iz'uburezi, ndetse n'ibyifashishwa mu gutanga ubufasha. Zanavuze ko imibare ya UNICEF igaragaza ko abana 50,000 bishwe cyangwa bagakomereka n’ibitero bya Israeli. Ibi byose bigaragazwa nk'ibyagize ingaruka ku bushobozi bw’Abanyapalestina bo muri Gaza bwo kubaho nk’itsinda no kongera kwiyubaka.

Umwanzuro wanasobanuye kandi ko abayobozi ba Israeli bashyigikiye ibyo kwimura abantu ku ngufu, ndetse no gusenya amazu yo muri Gaza hafi ya yose kandi mu buryo bukomeye.

IAGS yanagaragaje ko amagambo y’abayobozi ba Israeli agira ingaruka mu gutesha agaciro Abanyapalestina bo muri Gaza, kubambura kuba abantu, ahubwo bakabita abanzi babo ndetse bagasezeranya gusenya Gaza.

Izi mpuguke zemeza ko igisubizo cya Israeli ku gitero cya Hamas cyo ku wa 7 Ukwakira (10) 2023 kitari ku ntego yo guhangana n’umutwe wa Hamas gusa, ahubwo cyagize ingaruka ku baturage bose ba Gaza.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israeli yahakanye ibikubiye muri uyu mwanzuro, ivuga ko ishingiye ku makuru y’ibinyoma bikwirakwizwa na Hamas. Israeli yongeye guhakana ko ibikorwa byayo muri Gaza ari jenoside nk'uko byagenze kuri dosiye yagejejwe ku rukiko Mpuzamahanga (CIJ).

Gusa amasezerano mpuzamahanga yo mu 1948 ku gukumira no guhana icyaha cya jenoside, yashyiriweho kugira ngo ibyaha byakozwe n'Ubudage ku ba Nazi bitazongera kubaho, asobanura jenoside ari ibikorwa bigamije kurimbura mu buryo bwuzuye cyangwa itsinda ry’abantu rishingiye ku bwenegihugu, ubwoko, uruhu cyangwa idini.

Aya masezerano agaragaza ko ibikorwa bigize jenoside birimo: kwica abagize itsinda, kubahutaza ubakorera ibikorwa bibabaza umubiri  cyangwa amarangamutima ku buryo bukomeye, kubashyira mu buzima bushobora kubarimbura burundu cyangwa igice cyabo, gushyiraho uburyo bubabuza kubyara (kororoka), cyangwa kwimura abana ku ngufu bakajyanwa mu bundi bwoko bw’abantu.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikomeye irimo n'ibiri yo muri Israeli, nayo yemeje ko ibikorwa bya Israeli muri Gaza ari jenoside.

Umwanzuro wa IAGS; impuguke mu gukoora ubushakashatsi mu bijyanye na jenoside, wasabye  Israeli guhagarika "ako kanya" ibikorwa byose byaba jenoside, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasira inyokomuntu, birimo kwica abasivile barimo abana, kubateza inzara, ibyaha byo gusambaga abagore, gukumira ubufasha bw’ibanze burimo amazi, lisansi n'ibindi nkenerwa mu buzima, kubangamira uburenganzira bwo kororoka, ndetse  no kwimura abantu ku gahato. 

Ismaïl al-Thawabta, Umuyobozi w’ibiro by’itangazamakuru bya Hamas muri Gaza, yavuze ko ibi byongereye imbaraga ku bimenyetso byakusanyijwe ndetse n’ibyashyikirijwe inkiko mpuzamahanga. Yakomeje ashimangira ko uyu mwanzuro ushyiraho inshingano mu rwego rw'amategeko n’iz’umutimanama ku miryango mpuzamahanga kugira ngo ifate ingamba zihutirwa zo guhagarika ibi byaha, kurinda abasivili no guha inshingano abayobozi ba Israeli.

Kuva muri Ukwakira 2023, igitero cya Israeli cyahitanye byibura abantu 63,557 muri Gaza, gisenya inyubako nyinshi, kandi hafi y’abaturage bose bavuye mu byabo byibura  inshuro imwe.

@rfi

 Sep 2, 2025 - 14:32