Abarangije amasomo mu kigo gororamuco cya Gitagata, baravuga ko amasomo bahawe azabagirira akamaro

Kuri uyu wa kabiri abagore n'abakobwa 204 basoje amasomo mu kigo gororamuco cya Gitagata giherereye mu karere ka Bugesera, aho bigishijwe imyuga itandukanye irimo ubutetsi,ubudozi no gukora imisatsi. Bavuye mu myitwarire mibi yabarangaga irimo uburaya ubujura, kunywa ibiyobyabwenge n'ubuzererezi.

kwamamaza

Umwe mu basoje amasomo mu kigo gororamuco cya Gitagata mu karere ka Bugesera aho abagera kuri 204 basoje amasomo bari bamazemo umwaka n'amezi 9, bigishijwe imyuga n'amasomo yabafasha guhindura imyumvire, agaruka ku byo yarimo mbere yuko ahisanga.

Ati "natangiye gukoresha ibiyobyabwenge mbyigiye kukigo cy'amashuri nigagaho, ni ikigare cya bangenzi banjye twagendanaga birangira nanze ishuri nisanga mu kigare cyo kunywa ibiyobyabwenge nabyo binjyana muyindi ngeso y'uburaya".  

Undi nawe ati "narindi mu ngeso mbi z'ubusambanyi, njya kujya muri izo ngeso mbi z'ubusambanyi ni urubyiruko turi mu rugero rumwe babashije kumbwira bati ako kazi kareke". 

Nyuma yo kugororwa baravuga ibyo bahakuye banagira inama abakiri mu bikorwa by'imyitwarire mibi kubivamo.

Umwe ati "nahigiye umwuga, ubu nzi gukora ibikomoka ku mafarini ndetse no guteka indyo zitandukanye, ntabwo nabura akazi nzi gukora ibi ntabwo bishoboka". 

Undi ati "banyishije indangagaciro banyigisha kwihangana, gukorera ku gihe, gukunda igihugu, abakiriyo icyo nababwira nuko ejo heza habo habategereje, ibyo barimo babireka".      

Umuhuzabikorwa w'ikigo gororamuco cya Gitagata Sheikh Bahame Hassan, avuga ko iki kigo atari gereza ahubwo ari ahantu bigishiriza abantu, ariko avuga ko umuryango nyarwanda ukwiye kutabarebera mu ndorerwamo ya cyera abasoje amasomo.

Ati "abantu bababwira ngo Gitagata ni gereza ariko ntabwo ari gereza, ni ahantu tuza kugororera abantu tukabigisha umuco mwiza, aba bantu baba barangije hari igihe barangiza bababona bakababonamo rya shusho rya kera ejo haba umukwabu ataramara n'iminsi 2 bakaba baramufashe bamufata bakaba baramutugaruriye hano twakurikirana tugasanga niyo mpamvu yafashwe muri ubwo buryo, turagirango babafashe babegere babatinyure bababe hafi".   

Minisitiri w'umutekano w'imbere mu gihugu Dr. Vincent Biruta, yibukije abasoje amasomo ko baje hano kubera imyitwarire mibi, bityo ko bagomba kubireka burundu kuko bafite ubushobozi n'ubumenyi bw'ibanze bubafasha gutangira ubuzima bushya kugirango biteze imbere n'imiryango yabo ndetse n'igihugu.

Ati "ndahamya ko mufite ubushobozi n'ubumenyi by'ibanze byabafasha gutandukana n'imico mibi no gutangira ubuzima bushya, turabasaba kuzirikana amasomo yose mwahawe no kuyashyira mu bikorwa bityo ntihazigire usubira mu bikorwa bibi bituma mushobora kugaruka aha cyangwa mukajyanwa no mu magororero atandukanye, mwigishijwe imyuga itandukanye izabafasha kwiteza imbere n'imiryango yanyu, mugende mukoreshe ubwo bumenyi mwungutse maze ibikorwa byiza byo kwiteza imbere bisimbure ibibi byatumye muza aha".         

Ikigo gororamuco cya Gitagata kirimo abanyeshuri 704 harimo abagore 204 basoje amasomo uyu munsi, abana biga mu mashuri abanza barenga 245 n'ikindi cyiciro cy'abakobwa bashya baje kugororwa.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Bugesera

 Mar 5, 2025 - 12:19