Abanyeshuri biga ibya AI na Robotics bagiye koroherezwa kubona ibikoresho byo kwigiraho

Abanyeshuri bafite ubumenyi budasanzwe mu by'ikoranabuhanga ry'ubwenge bukorano no gukora za Robo baravuga ko bakigorwa no kubona ibikoresho byo kwigiraho kuko bihenze n'umwanya bagenerwa wo kwiyungura ubumenyi ukaba ukiri muto ibibazitira mu gukomeza guhanga udushya.

kwamamaza

Kwimakaza ikoranabuhanga mu burezi bw'u Rwanda ni imwe mu nkingi zo kwihutisha iterambere nk'igihugu cyahisemo gushingira ubukungu bwacyo ku bumenyi.

Abakiri bato bafite ubumenyi mu guhanga udushya mu ikoranabuhanga ryifashisha ubwenge bukorano na za robo, bavuga ko baterwa imbaraga n'ubuyobozi bukuru bw'igihugu no kwishakamo ibisubizo.

Umwe ati "icyo twifuza ni ukugirango dushakire ibisubizo ku bibazo by'Afurika kandi ibisubizo bidukomotseho ari nacyo kintu Perezida wa Repubulika y'u Rwanda akomeza agarukaho cyane ko ibisubizo by'ibibazo by'Afurika bigomba guturuka muri twebwe".    

Icyakora aba ngo bagorwa nuko umwanya bahabwa wo kwiyungura ubumenyi ari muto ndetse n'ibikoresho bigiraho bikaba bihenze.

Undi ati "ibikoresho biracyari imbogamizi mu bigo bimwe na bimwe , ikindi no kuba wabasha kwicara ngo wige kode z'ukuntu ibi bintu watuma bikora nabyo biracyari imbogamizi ku banyeshuri bamwe na bamwe".  

Joseph Nsengimana, Minisitiri w'uburezi avuga ko hari kurebwa uko ibikoresho by'ikoranabuhanga aba banyeshuri bifashisha byajya bikorerwa mu Rwanda ndetse hakanongerwa imbaraga mu kwigisha aya masomo y'ikoranabuhanga.

Ati "turashaka kureba uburyo twarushaho kugirango amashuri menshi ashobore kujya mu bintu nk'ibi, ubu mu mashuri ibi bikorwa bikorerwamo abana benshi bagenda barushaho kubyitaho, barushaho gukurikora amasomo kandi ajyanye n'igihe ninabyo twifuza".    

Leta y'u Rwanda ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa bategura amarushanwa atandukanye harimo nka ‘First Lego League & AI Hackathon’, yitabirwa n’abanyeshuri bari hagati y’imyaka 9 na 16 y’amavuko.

Mu rwego rwo gushishikariza abato kwiga no gukunda amasomo ya Siyansi, Ikoranabuhanga n’Imibare, aha bagaragarizamo imishinga itandukanye bakora ishobora kubyara ibisubizo by'ibibazo bitandukanye byakemurwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Mar 5, 2025 - 10:44