Abanyeshuri 500 bahawe buruse muri gahunda ya USAID Ireme

Muri gahunda y’imyaka ine Minisiteri y’ubuzima yihaye yo kongera umubare w’abakora kwa muganga barimo n’ababyaza, kuri uyu wa kabiri hatangijwe ku mugaragaro igikorwa cyo gutanga buruse ku banyeshuri 500 baziga ububyaza mu cy’imyaka itatu ku baziga icyiciro cya mbere cya kaminuza A1 n’abaziga imyaka 4 ku bazarangiza icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s degree).

kwamamaza

Muri iyi gahunda Minisiteri y’ubuzima yise 4x4 yatewe inkunga n’ikigo cyita ku iterambere cya Amerika USAID, muri porogarumu bise USAID Ireme izamara imyaka ine kugeza 2028.

Umuyobozi wayo Dr. Anita Asiimwe yavuze ko bizafasha kuzamura umubare w’ababyaza bita ku mwana n’umubyeyi.

Ati "ikibazo nyamukuru tuje gufatanya na Leta kugirango dukemure, ni ikibazo kijyanye nuko abakora umwuga wo kubyaza mu mibare baracyari bake kandi Leta yihaye ingamba zo gukomeza kugirango abakora kwa muganga umubare wiyongere".

Abanyeshuri bahawe buruse yo kwiga muri kaminuza zitandukanye zigisha ububyaza bavuga ko aya mahirwe bahawe bazayabyaza umusaruro mu gihe bazaba basoje amasomo yabo.

Umwe ati "nkuko igihugu cyaduhaye amahirwe yo kuba twabasha kwiga muri iki cyiciro natwe tuzakoresha ubwo bumenyi tuzahabwa mu guhindura sosiyete, kugabanya ibibazo by'ababyeyi n'abana bapfa nyuma yo kuvuka n'ababyeyi bagapfa nyuma yo kubyara".  

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko iyi gahunda izafasha kuzamura umubare w’ababyaza kuko abahari bakora akazi kenshi gakwiye gukorwa n’abantu bane, bityo bikazafasha abatari bafite ubushobozi ariko bujuje ibisabwa mu kwiga nkuko bivugwa na Dr. Menelas Nkeshimana umuyobozi ushinzwe imyigishirize no guteza imbere abakozi mu rwego rw’ubuzima muri MINISANTE.

Ati "mu myuga yasigaye twavuga ababyaza kuko barakenewe nibo badufasha kugabanya impfu z'ababyeyi bapfa babyara, abake bahari bari gukora akazi kagenewe abantu 4, gukemura ikibazo mu buryo burambye ni ukongera umubare wabo, kubigisha tukabaha amahirwe yo kwiga, iyo wiga hari inkingi zishyigikira kwiga harimo amashuri, ibikoresho, abarimu hari porogaramu z'imyigishirize hagomba kuba harimo n'ubushobozi bwo gufasha abakeneye ubufasha".          

Kuri ubu mu Rwanda habarirwa ababyaza ibihumbi 2000, aho umubyaza ari umwe yita ku bantu 1000, gahunda ya 4x4 izasoza muri 2028 ikazasiga hari umubare w’abakora mu nzego z’ubuzima biyongereye ku bahari ubu.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Mar 20, 2024 - 08:38