Abanyamahanga bavuye muri RDC babujijwe kwinjira mu Rwanda, abandi bashyirwe mu kato

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko abanyamahanga bose bageze cyangwa banyuze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu minsi 30 ishize batemerewe kwinjira mu Rwanda. Ni mu gihe abanyarwanda n'abafite uburenganzira bwo kuba mu Rwanda bazajya babanza kuba mu kato. Ni ibyemezo byafashwe mu rwego rwo gukaza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Ebola kiri muri icyo gihugu.

kwamamaza

Izi ngamba zatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ku wa 22 Gicurasi (05) 2026, mu gihe u Rwanda rwemeza ko kugeza ubu nta murwayi wa Ebola uragaragara ku butaka bwarwo.

Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko ibi byemezo bigomba gutangira gushyirwa mu bikorwa kandi ko kigamije gukaza ubwirinzi, kongera ubushobozi bwo gutahura hakiri kare no kwirinda ko icyorezo cyakwinjira mu gihugu.

Nk’uko byatangajwe, abanyamahanga bose bakoreye ingendo muri RDC mu minsi 30 mbere bazajya bangirwa kwinjira mu gihugu.

Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bafite ibyangombwa byo gutura mu Rwanda bo bazakomeza kwemererwa kwinjira, ariko abazaba barageze cyangwa baranyuze muri RDC muri iyo minsi bazajya bashyirwa mu kato hakurikijwe amabwiriza y’ubuzima.

Izi ngamba zashyizweho mu gihe iyi minisiteri ivuga ko igohugu gikomeje gukurikiranira hafi uko Ebola ihagaze muri RDC, by’umwihariko ku mipaka ihuza ibihugu byombi no ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, ndetse ko hongerewe igenzura ku bagenzi binjira mu gihugu.

Itangazo ry'iyi minisiteri rigaragaza ko mu ntangiriro z’iki cyumweru, ifatanyije n'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima (WHO Rwanda) yagiranye ibiganiro n’imiryango mpuzamahanga n’abadipolomate bakorera mu Rwanda, ibagezaho uko igihugu cyiteguye guhangana na Ebola n’ingamba ziri gushyirwa mu bikorwa.

Nubwo hashyizweho izi ngamba zikomeye, Guverinoma yavuze ko ibikorwa byose bikomeje nk’ibisanzwe mu Rwanda, birimo inama mpuzamahanga, ibikorwa by'ubukerarugendo, ibikorwa by'imyidagaduro n'ubucuruzi ndetse n’ingendo zo mu gihugu imbere.

Minisiteri y’Ubuzima yasabye abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza y’isuku no gutanga amakuru ku muntu wese ukekwaho ibimenyetso bya Ebola.

U Rwanda rufashe izi ngamba mu gihe mu minsi ishize hashyirwagaho ingamba zo kugenzura urujya n'uruza ku mipaka ihuza ibihugu byombi.

ibi kandi bije nyuma yaho Uganda nayo ifunze imipaka yayo na RDC,  yaba izo ku butaka no mu kirere.

kwamamaza

  • Mehdi Mountather
    Mehdi Mountather
    Hantavirus Ebola punishment from God to avoid death by Hantavirus Ebola in DR Congo in Uganda in Europe in Asia in Africa in Pacific Ocean in North and South America non-Muslims to convert to Islam and Muslims to apply the Quran 100% immediately May 23, 2026.
    14 days ago Reply  Like (0)

 May 22, 2026 - 15:00