Abana bafite ubumuga butandukanye batagira kivugira bagiye kwitabwaho

Ihuriro ry'imiryango y'abafite ubumuga mu Rwanda, NUDOR, irasaba abanyamuryango bayo kudashyira imipaka y'ubufasha batanga ku bantu bafite ubumuga kuko hari aho usanga ubufasha bahabwa buri munsi mu rwego rwo kubafasha kugira imibereho myiza usanga hari aho butagera. Ibi byagarutsweho ubwo hatangizwaga ku mugaragaro igikorwa kiswe gahunda y'iterambere ridaheza rishingiye ku muryango kigamije kwita ku bana bafite ubumuga butandukanye batagira kivugira.

kwamamaza

Gahunda y’iteranmbere ridaheza ishingiye ku muryango [CBID  ( Community Based Inclusive Development) ni igikorwa kirimo inzego zitandukanye  zirimo iza leta n’izigenga muri gahunda yo gufasha abafite ubumuga bivuye mu miryango bakomokamo cyangwa muri societe batuyemo.

Nsengiyumva Jean Damascene; Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda, NUDOR, yagize ati: “  iyi gahunda ifite ibintu byinshi, impinduka nyinshi  igamije mu muryango nyarwanda ni ku mwana ufite ubumuga buri wese akora icyo ashobora kumukorera muri bya bibazo byagaragajwe ko wa mwana afite.”

“ kuko uyu mwana ufite ubumuga afite byinshi. Afite ibibazo by’ubuzima, afote iby’uburezi, afite ibibazo by’ubuvuzi, afite ibibazo by’imibereho. Ibyo ngibyo ntibyakorwa n’umuntu umwe.”

“ icyo bigamije rero ni iki: ni uko buri mufatanyabikorwa wese uri aho ngaho, abafatanyabikorwa bajye hamwe, buri wese agakora icyo ashoboye ku buzima bwa wa mwana kugira ngo imibereho ye ihinduke, kandi bigizwemo uruhare n’umuryango we kuko ariwe ubanza kumugaragaza, kumukura mu nzu kugira ngo bahindure imyumvire hanyuma ibindi ashobora gufashwa abifashwe.”

Tuyizere Oswalidi; umuhuzabikorwa wa gahunda ishinzwe abana bafite ubumuga mu nama y’igihugu y’abafite ubumuga, NCPD, avuga ko hari uburyo inzego zose zihujwe n’iki gikorwa ndetse n’umumaro wazo.

Ati: “ gahunda y’iterambere ridaheza rishingiye ku muryango ihuje inzego zitandukanye bitewe nuko kwita ku bafite ubumuga ntabwo ari ibya leta gusa. Uruhare rwa leta ni ugushyiraho imirongo ngenderwaho ikanemeza iyi porogaramu, ndetse ikanashyiraho abakozi bayishinzwe. Yashyiraho abakozi bihariye, yashyiraho bamwe mu bakozi ba leta basanzwe bakorera inzego za leta bakabikurikirana, ariko ikwiye kuyifata nk’iyayo kugira ngo nuzashaka kuza kuyikoramo wese azaze abona ibyo leta yashyizeho.”

“ kuba harimo abanyamadini ni uko ari umufatanyabikorwa wa leta kuko agera kuri roho z’abanyarwanda benshi kandi ifasha benshi by;umwihariko mu bafite ubumuga. Kuba rero amadini arimo bidufasha ngo umuntu wese usenga yaba umukirisito, yaba umu-islam, wese yumve ko nahura n’umuntu ufite ubumuga azabasha kumufasha.”

“ harimo n’imiryango y’abafatanyabikorwa: turifuza ko twakorana kugira ngo tugere ku bafite ubumuga, umuntu mu bushobozi bwe agerageze arebe icyo yakora duteze imbere iterambere ridaheza rishingiye ku muryango ku bantu bafite ubumuga.”

Bamwe mu bafite ubumuga bagaragaza  imbogamizi bagifite bifuza ko zakurwaho, umwe ati: “mfite umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe, kutavuga no kutumva, mbese ni ubumuga bukomatanyije. Imbogamizi duhura nazo ku mwana ufite ubumuga, umuryango ufite umwana ufite ubumuga biwutera ubukene kubera ko uriya mwana yavukanye ubumuga none agejeje imyaka 25 ariko tumwitaho tumugaburira, kumugurira iriya mwenya ikora isuku, kotegisi [cotex], amasabune mbese n’imyenda yo kwambara n’inkweto kuko turi mu muryango ukennye.”

Undi mubyeyi yagize ati: “amagare ari gutangwa ubu ng’ubu, kuyagenderaho mu mihanda idakozwe neza bihita biba imbogamizi kuko yangirika vuba. Ikindi usanga abafite ubumuga baturuka mu miryango ikennye, itishoboye bakaba batabona serivise zitandukanye nka minerval kuko amashuli aba ahenze. N’ibijyanye n’ubuvuzi bamwe baracyafite ikibazo cy’ubuvuzi.”

Kugeza ubu, iyi gahunda ya CBID yatangijwe mu mwaka 2017 iri gukorera mu turere tugera kuri 7 mu gihugu.

@ BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Kigali.

 Dec 20, 2023 - 13:59