Abana bafite ubumuga bakomeje guhura n’inzitizi mu kugera ku burezi

Abadepite mu nteko ishinga amategeko y'u Rwanda barasaba inzego z'uburezi kwita ku bibazo bikomeje kubangamira uburezi buhabwa abafite ubumuga mu Rwanda byagaragajwe na komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu.

kwamamaza

Gahunda ya Leta y’u Rwanda ni uguteza imbere uburezi budaheza, nyamara komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa Muntu, mu mwaka wa 2022/2023, ubwo yasuraga abaturarwanda hirya no hino mu kureba uko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa, basanze abana bafite ubumuga bagihejwe ku burezi biturutse ku bibazo binyuranye bibabuza kubugeraho uko bikwiye.

Ibi bibazo nibyo Abadepite bagize komisiyo y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside, baheraho basaba Minisiteri y’uburezi gufata ingamba zizana ibisubizo abafite ubumuga bakibona mu burezi.

Umwe ati "ahenshi nta mashuri y'uburezi bwihariye, nta barimu babizobereyemo bahagije ariko n'abahari bari muri ariya mashuri y'uburezi bukomatanyije ntabwo benshi bahuguwe". 

Ibi kandi birashimangirwa na Jean Damascene Nsengiyumva, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), ugaragaza ko n’ubwo hari ibyakozwe bitaragera aho bakeneye.

Ati "nko mu mashuri ntabwo biragera ku rwego tubishakaho ariko na nanone ugereranyije mu myaka 5 ishize hari intambwe ndende yatewe". 

Twagirayezu Gaspard, Minisitiri w’uburezi mu Rwanda, aravuga ko hari ibyo bamaze gukora, ariko kandi ngo haracyari urugendo rukeneye ubufatanye.

Ati "hari ibikorwa byinshi byagiye bikorwa mu bijyanye no gufasha abanyeshuri bafite ubumuga, hari akazi kari gukorwa, ntabwo ari ikibazo kibagiranye, akazi karacyahari kandi kenshi ariko hakenewe ubushobozi kugirango tube twashobora kugera kuri buri mwana wese". 

Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa amashuri 12 yigenga atanga uburezi bwihariye ku bafite ubumuga mu gihe muri gahunda ari ugufasha abafite ubumuga kugera ku burezi ndetse bufite ireme bijyanye n’iby’ibanze bakeneye.

Ku rundi ruhande MINEDUC igaragaza ko mu barimu barenga ibihumbi 120 bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye, kugeza ubu muri bo abamaze guhugurwa ku burezi bwihariye bw’abafite ubumuga ntibarenga ibihumbi 20.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Feb 8, 2024 - 07:43