
Abakozi b’ishuri ribanza bamaze amezi 10 badahembwa
Aug 28, 2025 - 08:15
Abakozi batandatu b’Ishuri ribanza rya Rwentanga riherereye mu murenge wa Matimba, mu karere ka Nyagatare, baravuga ko bamaze amezi 10 badahembwa amafaranga bakoreye. Barimo abategura amafunguro y’abanyeshuri, abakora amasuku n’abarinzi, bavuga ko kutishyurwa byabadindije mu iterambere.
kwamamaza
Aba bakozi bavuga ko nubwo bakomeza gukora buri munsi, amaso yaheze mu kirere bategereje imishahara yabo. Bavuga ko babwirwa ibisubizo bitandukanye: bamwe bakabwirwa ko amafaranga agenerwa ibigo by’amashuri (Capitation Grant) ataragera, abandi bakabwirwa ko yageze ariko ntibamenye impamvu batishyurwa.
Umwe muri bo waganiriye n'umunyamakuru w'Isango Star, yagize ati:" Bambwira ko amafaranga atari yaza, naho aziye ntibayampe ngo nkomeze akazi mfite amahoro, ntekanye. Ingaruka byangizeho, nk'ubu iterambere nateganyaga imbere hanjye ntaryo nagezeho. Ni byinshi nahombye kuko ubu bayampaye ntabwo yabura icyo amarira."
Mugenzi we, nawe ati:" N'igihe amafaranga aziye nabwo bakomeza kuyatwima kandi natwe mu iterambere tuba turi kudindira."
Aba bakozi basobanura ko kuba badahembwa byabasubije inyuma mu mibereho no mu bikorwa byabo by’iterambere.
Umwe yagize ati:" Nk'ubu hari make narimfite nuko niga amategeko y'umuhanda, nsoje mbura amafaranga yo kujyana mu kizamini. Ndadindira, na bimwe mubyo nize maze kubyibagirwa. Ubu nyabonye nshobora kwihugura bikamfasha kugera kucyo nshaka."
undi ati:" Turasaba yuko mwadufasha mukadukorera ubuvugizi, tukaba twabona ayo mafaranga yacu."
Isango Star yagerageje kuvugisha Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Rwentanga, Nshimiyimana Jean Pierre, avuga ko ahuze ariko iyi nkuru yasojwe gutunganywa ataritaba telefoni.
Ku ruhande rw'inzego z'ibanze, Umunyamabanga Nshingwabikorwa 'Umurenge wa Matimba, Uwishatse Agnès, yabwiye Isango Star ko aribwo akimenya iby'iki kibazo ariko agiye guhita abaza umuyobozi w’iri shuri impamvu abo bakozi batishurwa.
Yagize ati:" Reka mvugishe umuyobozi numve ahari ikibazo nibwo namenya kuki batishyurwa. Rwose reka mpite mvugana n'ubuyobozi bw'ikigo icyo kibazo kirangire."
Aba bakozi bavuga ko bamaze igihe bageza ikibazo cyabo k'umuyobozi ushinzwe uburezi mu murenge, ariko ntihagire igikorwa. Banagaragaza impungenge ko kuba bagaragaje ikibazo cyabo mu itangazamakuru bishobora kubaviramo kwirukanwa, bakifuza ko inzego zibishinzwe zababa hafi.
@Djamali Habarurema/ Isango Star- Nyagatare
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


