Abakorana n'ibigo by'imari biciriritse barifuza ko inyungu ku nguzanyo zagabanuka

Abakorana n’ibigo by’imari biciriritse barishimira uburyo bibafasha mu kwiteza imbere, ariko ngo haracyari ikibazo ku nyungu iri hejuru basabwa iyo bafashe inguzanyo n’ikibazo cy’ingwate gikomeje kuzitira bamwe.

kwamamaza

Bamwe mu bakorana n’ibigo by’imari biciriritse, baravuga ko ibi bigo byabafashije mu iterambe ryabo kuko ubigannye abasha kugurizwa amafaranga agakora imishinga itandukanye cyane cyane abari mu matsinda.

Umwe ati "njyewe nshuruza indabo, icyo byamfashije ntangira ntabwo narimfite ubushobozi, ninjiyemo banguriza ibihumbi 250 uko bayampaye nkishyura nkazigama bampa ibihumbi 750 ndazigama nkomeza gucuruza indabo". 

Undi ati "nayasabye nka 3 nshaka gusana inzu yanjye ndayasaba barayampa kandi byaramfashije".   

Aba ariko bakomeza bavuga ko hari ikibazo cy’ingwate k’umuntu utayifite ndetse n’ikibazo cy’inyungu iba iri hejuru ugereranyije n’ubushobozi bw’abaturage.

Umwe yakomeje agira ati "imbogamizi yazo ni inyungu iri hejuru ugasanga hari ubwo bivuna ubigana mu byerekeye ubwishyu, bigenda bisaba utuntu tunaniza abaturage". 

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry'ibigo by’imari biciriritse buvuga ko bukora ibishoboka ngo abanyarwanda babone amafaranga yatuma biteza imbere, abadafite ingwate bo basabwa kwishyira hamwe bagakorera mu matsinda nkuko bivugwa n’umuyobozi w'iri shyirahamwe Jackson Kwikiriza.

Ati "ibigo by'imari bitanga serivise nziza, umunyarwanda cyangwa se umuturage ashobora kwegera ifaranga, ashobora kwihangira akazi akabona ayo mafaranga ariko akayabona ahendutse ku buryo bimufasha kugirango ibyo akoze bimwungukire kandi ashobore kwishyura, icyo dukora twebwe ni ukugerageza byibuze gushakisha ubundi buryo umuntu yabonamo amafaranga bitamusabye ko ubanza gushaka ingwate,guhuriza ahantu hamwe bagakorera mu matsinda abo bantu bakorera hamwe bakaba ubwisungane magirirane cya kigo cy'imari gishobora kubizera kubera ko bakorera hamwe atari umuntu umwe waje wenyine, turashishikariza ko abantu bakorera mu matsinda kuburyo bashobora kubona inguzanyo".      

Kugeza ubu ibigo by'imari bito n'ibiciriritse bimaze kuba 458 birimo imirenge SACCO 416, aho muri rusange umutungo wabyo usaga miliyari 386 n'abanyamuryango basaga miliyoni 6. Ibigo by’imari biciriritse bikorera mu Rwanda kandi, byinshi bimaze kugezwamo uburyo bugezweho bw’ikoranabuhanga bufasha mu gutanga serivisi neza kandi byihuse.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Jul 25, 2024 - 08:55