Abakora uburaya barataka kutabona udukingirizo duhagije 

Abakora uburaya mu gace ka Gatsata, mu murenge wa Gatsata, barataka guhabwa udukingirizo tudahagije nuko babona abakiriya bakabura utwo bakoresha. Nimugihe Ikigo cyigihugu gishinzwe ubuzima, RBC, kigaragaza ko udukingirizo tutabuze.

kwamamaza

Abagaragaza iki bazo cy'ibura ry'udukingirizo ni bamwe mu bakora uburaya mu gace ka Gatsata, mu mirenge wa Gatsata, mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali. Barataka bagaragaza ko bahabwa udukingirizo duke ugereranyije nutwo baba bakeneye gukoresha.

Bavuga ko ibi bibateye impungenge cyane ku ubuzima bwabo igihe bashobora kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina cyangwa gusama batabiteganije.

Umwe yagize ati:" udukingirizo hano mu mujyi wa Kigali bavuhaga agapaki kose cyangwa bakaduha naa tubiri bitewe nuko bazibagemuriye ari nyinshi. Noneho usigaye ujyayo bakakubwira ngo nta dukingirizo duhari nuko bakaguha ebyiri. Hari ubwo ujyayo sa sita z'ijoro, saa saba, saa munani ugasanga bitahiye kubera ko ntazihari."

"Niyo kaba ari kamwe ariko bahicaye ntacyo bitwaye kuko navuga nti ngiye kubona n'ibyo bitanu cyangwa bitatu nuko mpite nitahira. Iyo baguhaye utwo tubiri ushobora kuvuga uti nshobora kubona umugabo w'ibihumbi 10 nuko agakoresha utwo tubiri nuko ugataha kuko n'ubundi ntabwo wafata umuntu ngo umwizere kuko indwara zaraje. Noneho iyo ukubitanye na wa mugabo utishiramuje, hari igihe aba afite ibirwara nuko ugasanga arakugize... noneho umutezi usigaye waraje ni wa mutezi ujya no kwa muganga ntibawubone kandi ukumva urakurya."

Undi ati:" iyo have umukiriya ashaka uturenze tubiri araziguraz atazigura akigendera. Batwongera kuko bitewe n'imbogamizi ni uko tutabona uduhagije bigatuma duhura n'ubwo bwandu no kubyara abana."

" tubiri waraye ijoro, wabonana n'abagabo babiri bonyine? Hari igihe wabona batatu, bane, batanu...niyo baguha 500Frw ariko ntabwo wabura n'umwe. Hari n'ubwo imwe yacika ukiyimwambika nuko ugahindura. Nonese se iyo ibaye impfabusa baguhaye utwo tubiri watumaza iki? Mujye mudukorera ubuvugizi." 

SENGOGA Christopher; umuyobozi mu kigo cyubuzima nuburenganzira HDI, gisanzwe gikora ubukangurambaga ku buzima bwimyororokere n'uburenganzira, avuga ko ibi bibangamira uburengazira bwa muntu ndetse bigakoma mu nkokora gahunda isanzweho yo kuboneza urubyaro no kurwanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yagize ati:" turacyari dukeya mu gihugu! Access kuko ari nkeya bigatuma bya bindi byose bahura nabyo bibabera ibibazo cyane. Kugira ngo bwubahirizwe ( uburenganzira) ni uko Leta yakora supply ihagije cyangwa ibyo bikoresho byo kwikingira inda no kuboneza urubyaro."

Dr.SERUCACA Joel; umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kuboneza urubyaro muri RBC, avuga ko iki kibazo kidahari kuko igihugu kitabuze udukingirizo.

Ati:" icyo kintu ntabwo tucyizi. Ufite utwo akoresha ku munsi uratumuha. Rwose udukingirizo turahari, uwabivuze mwamutubwira nuko tukabafasha, abo badukeneye."

Abakora uburaya barataka ikibazo cyudukingirizo tudahagije mu gihe bavuga ko hari nindwara nyinshi zishobora kubafata mu gihe badafashijwe vuba. 

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/TO7I-TkT0q8?si=LvNddNNRj4TTgNNY" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" referrerpolicy="strict-origin-when-cross-origin" allowfullscreen></iframe>

@Vestine UMURERWA/Isango Star-Kigali.

 Oct 1, 2024 - 14:38