
Abakora mu mabuye y’agaciro batarabyigiye 2 000 bahawe impamyabushobozi.
Dec 7, 2023 - 12:58
Abantu 2 000 bakora mu mabuye y’agaciro bahawe impamyabushobozi nyuma yo kwigira mu kazi bakora k’ubucukuzi. Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo yavuze ko yishimira intambwe bamaze gutera kuko ubumenyi bafite aribwo bwongera umusaruro uturuka mu mabuye y’agaciro.
kwamamaza
Ni ku nshuro ya kabiri abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda ariko batarabyize bahawe impamyabushobozi muri gahunda ya leta yo kwigira ku murimo.
Ibi byabaye ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.
Eng. MUTSINDASHYAKA Andre; umuyobozi wa sendika y’abacukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, REWU, yavuze ko guha aba bantu impamyabushobozi bibongerera imbaraga mu gukora kandi mu bucukuzi harimo ubuzima.
Ati: “abacukuzi b’amabuye y’agaciro na za kariyeli mu Rwanda, babandi batugeze bagira amahirwe yo kwiga ubucukuzi muri kaminuza ndetse no mu mashuli makuru ariko babikora kandi neza, nk’ababyize, agashobora kujya ku musozi akavuga ati aha hantu hari colta, hari wolfram, hari gasegereti, zahabu, hari amabuye y’amabengeza...abo bantu bose babivuga batarabyize nibo uyu munsi Rwanda TVET Board na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo yashyizeho gahunda ya igira ku murimo, bakoze ubugenzuzi basanga bafite ubumenyi bukwiriye bwo kugira ngo bahabwe inyemezabushobozi bw’uko ako kazi bagafite kandi bagashoboye.”
Eng. MUTSINDASHYAKA avuga ko icyari kizwi nk’ubucukuzi bw’ibibazo bwahindutse ubw’ibisubizo.
Umwe mu bahawe impamyabushobozi mu gikorwa nk’iki cyabaye umwaka ushize nyuma yo kumara imyaka 18 mu bucukuzi bw’amabuye avuga ko byamugiriye akamaro ku buryo ubu akoresha abakozi 300.
Ati: “ntabwo ushobora kwiyumvisha ukuntu tubikora tutarabyize tukazana umusaruro! Ndi umuhamya wo guhamya iyo mirimo yose dukora kandi tutarayize, kandi tukayikora mu buryo bwa kinyamwuga. Natangiye ndi umukozi maze imyaka 18 nkora muri mine, nari umukozi ushishikajwe no guhora azamuka buri munsi mu mirimo itandukanye. Imirimo yose ikorerwa muri mine narayikoze, naturikije intambi ntarabyize, ndakirininga ntarabyize, nkajya gucukura gasegereti ...nkayigeraho ntarabyize, umusaruro uraboneka.”
“umwaka ushize twagize amahirwe nahawe certificate ...byarampiriye. nshimiye n’ubuyobozi bwa trinity metal buduha amahirwe , nk’urubyiruko tukisanga mu mirimo yose yo muri mine. Uyu munsi mpagaze hano nk’umufatanyabikorwa wa kampani, mfite abakozi 300 nyoboye....”
Prof. Jeannette BAYISENGE; Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo, avuga ko yishimira intambwe bamaze gutera kuko ubumenyi bafite aribwo bwongera umusaruro uturuka mu mabuye y’agaciro.
Ati: “Gahunda nk’iyi yo guha amahugurwa no kugenzura ubumenyi bw’abakozi basanzwe bakora mu rwego runaka ariko batagize amahirwe yo kubyigira mu ishuli ngo babe bafite ibyangombwa byemeza ko babyigiye ni ingenzi cyane. Ituma abakozi babona iyi certificate bigaragaza ko bazi ibyo bakora kandi babikora neza, bikabaha amahirwe yo kubona akazi no gukomeza kwihugura no kuzamura ubumenyi no kunoza ibyo bakora. Kuko bizatuma abakozi n’abakoresha babibonamo inyungu kandi n’umusaruro ukazamuka, bityo tudashidikanya ko ibyo byose bizateza imbere ihangwa ry’umurimo ndetse n’igihugu.
Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bumaze kwiyongera kuko uyu mwaka w’2023 bwinjije miliyoni zirenga 800 z’amafaranga y’u Rwanda. Uru rwego kandi rukoramo abakoze barenga bihumbi 72, harimo abagore bangana na 11%.
@ Vestine UMURERWA/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


