Abakora mu bucukuzi bibaza icyo amahanga ashingiraho aharabika u Rwanda ko nta mabuye y’agaciro rufite

Mu gihe hashize iminsi hari abashinja u Rwanda kwiba amabuye y’agaciro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo barimo iki gihugu by‘u Bubiligi n’abandi, Ubuyobozi bw’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Peteroli, Mine na Gaze, buravuga ko ari ibinyoma bifite inyungu ya politiki. Bunyomoza buvuga ko u Rwanda rufite amabuye ahagije. Abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bavuga ko bababazwa no kumva abaharabika u Rwanda kandi baratangiye ubucukuzi bw‘amabuye mu binyejana byahise ndetse bibatunze igihe kinini.

kwamamaza

Mu murenge wa Shyorongi wo mu karere ka Rurindo ni hamwe mu hacukurwa amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram. Aha hari ibirombe bya kompanyi yitwa Trinity Nyakabingo. Abakorera iyi kompanyi bavuga ko bababazwa n’amakuru bamaze iminsi bumva ashinja u Rwanda kutagira amabuye y’agaciro, kandi ariyo abatunze umunsi ku wundi.

Umwe mu bacukura amabuye y'agaciro, yabwiye Isango Star ko" nibareke gusebya u Rwanda ngo nta mabuye rugira. Ducukura Wolfram, tugacukura Gasegereti, n'andi mabuye. Twe turi n'abakozi! Kuki bahora babeshya ngo nta mabuye tugira?! Twumva tunababaye."

Bavuga ko ababivuga bazazanwa mu Rwanda nuko bakabona amabuye y'agaciro U Rwanda rufite, Umwe ati: " ahubwo numva abo babivuga bazabazana nuko bakicara hariya ku munzani tugapima bareba!"

Justin UWIRINGIYIMANA; Umuyobozi mukuru muri Trinity Nyakabingo, ashimangira ko aha muri Nyakabingo bahabona amabuye menshi cyane ku buryo hakiri imyaka myinshi yo kuyacukura.

Ati: "umuntu uvuga ko nta mabuye ahari, sinzi aho aba abikuye. Ni ukubyirengagiza, njyewe niko mbifata. Amabuye arahari rero, nta naho ateze kujya. Urugero: turemeza ko hano nidukomeza gucukura ku ngano turi gucukura, tuzacukura nibura imyaka 48."

SENGUMUREMYI Donat; Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubucukuzi mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe Peteroli Gaze na Mine, avuga ko u Rwanda rufite amabuye y’agaciro menshi ndetse ko abarushinja bitwaza impamvu za politiki.

Yagize ati: "Ni urugendo turimo kugira ngo abantu bose babyumve ariko ikigaragara ni uko ibikorwa bihari. Ahubwo abantu bashobora kubyitiranya. Ikindi, iyo urebye mu bijyanye na siyansi, tuba mu gace kabamo amabuye ...gahera muri Congo, Tanzania, kagafata U Rwanda, kagafata uburengerazuba bwa Uganda ndetse n'igice cy'Iburasirazuba bwa Congo. Muri ako gace, byumwihariko turi hagati yako! Amabuye aboneka muri ibyo bihugu byose mvuze, ya Gasegereti, Coltan, Wolfram...tukaba tuyafite. Rero ntabwo amabuye yavuye Tanzania ngo asimbuke ajye Congo! Cyangwa ngo ajye Uganda. Twe ahubwo turi umutima wako gace karimo amabuye y'agaciro. Ababyirengagiza, ntawe ushobora kugaragaza siyansi, agaragaze ubushakashatsi buvuga ngo amabuye yakase U Rwanda, ahubwo ni ukubivuga gusa kubw'inyungu runaka."

"Ni ukubyirengagiza ...ariko amakuru dufite ni ukugerageza kubisobanura kugira ngo abantu bose babimenye." 

@ Gabriel IMANIRIHO/Isango Star.

 Mar 5, 2025 - 12:19