Abakora ku rwego rwo hasi mu z’ubuzima baracyaheza abarwaye imidido!

Abajyanama b’ubuzima baragaragaza icyuho cyo kudahugurwa kuri zimwe mu ndwara zititaweho uko bikwiye zirimo nk’imidido na shishikara ushime, bituma badashobora kwita ku barwaye izi ndwara uko bikwiriye ndetse bikabatera kuba baha abo barwayi akato. Nimugihe abashakashatsi ba kaminuza y’u Rwanda ku miterere y’izi ndwara mu Rwanda, bemeza ko bahura n’ikibazo cy’ubumenyi buke ku bakabaye bafasha aba barwayi.

kwamamaza

Jean Paul BIKORIMANA; umushakashatsi muri kaminuza y’u Rwanda, mu mushinga wa 5S Foundation ni umwe ku bari kwiga ku ndwara z’imidido na Shishikara ushime/Ubuheri. Avuga ko bimwe mu byo babona aho bakorera ubu bushakashatsi ari amakuru make y’abari hafi y’abarwayi.

Ibi bikaba bimwe mu byatumye hategurwa amahugurwa ku bajyanama b’ubuzima, abayobozi n’abakozi b’ibigo nderabuzima ndetse n’abanyamakuru.

Yagize ati: “ubundi izi ndwara zombi ariimidido n’ iy’ubuheri ni indwara ziri mu cyiciro cy’izititaweho. Bituma rero n’amakuru abantu bafite kur’ubu burwayi ari make, niyo mpamvu kaminuza y’u Rwanda ku bufatanye na RBC n’izindi nzego bafashe ingamba ya mbere yo kugira ngo na bariya bantu bahabwe amakuru.”

“ mwagiye mubyumva ko hari abayobozi b’ibigonderabuzima bavuga ngo izi ndwara ni nsha kuri twebwe, ntabwo twari dufite ayo makuru.”

Ku ruhande rw’ abarwayi b’izi ndwara, nabo babigaragaza nk’intandaro yo gufatwa nabi, gusuzugurwa no guhezwa na bamwe mu bakabaye babarengera.

Urugero ni abarwaye imidido bo mu ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda batunga agatoki abajyanama b’ubuzima.

Umwe yagize ati: “kuko ubimubwira agasa n’umuciye amazi, abajyanama b’ubuzima cyane cyane za komite z’utugari na ba mudugudu nabo, mbese kugira ngo babicikeho ni uko abantu bahaguruka.”

Undi ati: “ mwagira ubuvugizi nuko abjyanama b’ubuzima bakatwitaho kuko natwe turi abantu nk’abandi.”

Icyakora abajyanama b’ubuzima bararengana kuko batigeze babona amahugurwa kuri izi ndwara, nuko bigatuma badatandukanya imyumvire n’abandi baturage.

Umujyanama w’ubuzima yagize ati: “nta mahugurwa kuri izi ndwara twabonye, nkuko twagize amahirwe tugahugurwa ku ndwara zindi nko gukurikirana malaria. Ikintu cya mbere twasaba ni ubukangurambaga kugira ngo abantu benshi basobanukirwe, bamenye iyi ndwara.”

Ibi kandi bishimangirwa na mugenziwe , wagize ati: “ urumva ko hakenewe amahugurwa kugira ngo bamenye uruhare rwabo kugira ngo bite kuri uriya muntu, bamenye ko ari umuntu nk’abandi kandi ko buriya burwayi bukira.”

Souer Reonille KURADUSENGE; Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Kinoni mu karere ka Burera, avuga ko izi ndwara zihari, ndetse abatazifiteho amakuru si abajyanama b’ubuzima gusa, ahubwo na bamwe mu bayobora ibigo nderabuzima ntacyo baziziho. Asaba  ko hakorwa ubukangurambaga.

Ati: “navuga ko ikiri muri za zindi zititaweho kuko kenshi ubukangurambaga dukora ntibyari byatugeraho cyane. Gusa nkatwe dufite abantu benshi batugana, iyo urebye ukuntu bababaye ubona ko ubukangurambaga bukenewe, tukabishishikariza cyane cyane abajyanama b’ubuzima kutubera ijisho aho batuye.”

Nubwo kugeza ubu mu Rwanda indwara ya Shishikara idakunze kugaragara ahantu hose, uretse mu bigo by’amashuri no mu nkambi, inzego z’ubuzima zitangaza ko microbe ya Sarcoptes scabiei igaragara mu Rwanda hose.  Zivuga ibi bisaba abantu kwitwarira ku isuku n’ubundi buryo bwose bwo kuyikumira.

Gusa indwara y’imidido yo igaragara mu turere hafi ya twose, aho ubushakashatsi buheruka bwakozwe muri 2018 bwagaragaje ko mu Rwanda abayirwaye barenga ibihumbi 6.

@ Gabriel IMANIRIHO/Isango Star-Kigali.

 Nov 29, 2023 - 12:09