
Abajyanama b'ubuzima bagize uruhare rukomeye mu kugabanya impfu z'ababyeyi n'abana
Jun 27, 2024 - 16:00
Mugihe gahunda ya guverinoma yimyaka irindwi iri kugana ku musozo, aho u Rwanda rwari rufite intego yo kugabanya imfu zababyeyi bapfa babyara nabana bari munsi yimyaka itanu,biri gutanga igisubizo cyiza kiganisha ku ntego igihugu kiganaho yo muri 2030, kuva icyo gihe hari ibyakozwe binyuze muri gahunda zitandukanye zirimo kwegereza abaturage serivisi zubuvuzi, kubaka ibigo nderabuzima nibitaro hirya no hino mu gihugu, kurwanya indwara zikomoka ku isuku nke. Kuba ibyinshi biri kugerwaho babishimira uruhare rwabajyanama bubuzima bafasha urwego rwubuzima muri serivisi zubuvuzi aho batuye.
kwamamaza
Kuva mu mwaka wa 1995, ubwo igihugu cyari kivuye muri jenoside yakorewe abatutsi mu rwego rwo gufasha urwego rwubuzima mugufasha abaturage, hashyizweho abajyanama b'ubuzima bafasha abaturage kwita ku bintu bitandukanye byubuzima.
Ubwo bagarukaga kuri bimwe mubyagabanije imfu zababyeyi nabana, umwe mu batuye mu karere ka Nyagatare yagize ati:" twatangiye turi babiri gusa; ushinzwe abana n'ushinzwe ababyeyi n'umwana nanone. Nta mwana ujya apfira mu rugo kuko iyo umubyeyi asamye arakurikiranwa kugeza inshuro 8 zagiyeho, akabyarira no kwa muganga, tukanamuherekeza. Nta mubyeyi ujya apfa abyara, nta mubyeyi ujya abyarira mu rugo, kuko tuba tumuri hafi tukamukutikirana, ambulance zirahari turahamagara bakatwitaba."
"Mbere barapfaga, babyariraga mu rugoburabyumva ko byabyaraga nabi no kugera kwa muganga bikabavuna."
Undi ati:" umubyeyi agifatwa nta kuvuga ngo ndabanza nkarabe cyangwa ngo abandi bana ndabasigira nde, ahita aza ku mujyanama kuko tuba duturanye."
Abaturage bishimira ibyo bakorewe na Leta mu rwego rwo gutabara ubuzima bwababyeyi nabana.
Umwe yagize ati:" barapfaga cyane, cyangwa ababyeyi bakabyarira mu rugo bakabyara nabi! Abajyanama b'ubuzima b'ubuzima baradufashije rwose kuko barengeye ubuzima bw'abantu. Bataraza, akenshi wumvaga ngo ababyeyi babyariye mu rugo, umwana cyangwa nyine yapfuye...."
Undi ati:" mfite imyaka 54, mbere ajyanama ntibabagaho; abantu barapfaga cyane. Ababyeyi babyaraga ntibajyaga kwa muganga, ahubwo babyariraga mu rugo nuko bagapfa cyane. Ariko ubu nta mubyeyi ukibyarira mu rugo kubera abajyanama b'ubuzima ...abana bo mbona babitayeho cyane uko ntibagipfa."
Inzego zibanze zigaragaza ko abajyanama bubuzima babafasha cyane kwesa umuhigo kuko bakora neza inshingano zabo, nk'uko bitangazwa na Gasanna Stephen; umuyobozi wAkarere ka Nyagatare.
Yagize ati:" rwose umusaruro w'ibyo bikorwa byabo uragaragara kuko ari mu buhamya abaturage babatangira no mubyo tubona no mu mibare y'abapfaga mbere n'abapfa ubu yagabanutse bitewe n'izo serivise z'abajyanama b'ubuzima. Twavuga ko ari abantu b'ingirakamaro."
Perezida wa Repuburika yu Rwanda, Paul KAGAME, avuga ko kugabanya izo mpfu atari ibintu byakwikora, ahubwo bisaba u Rwanda gufatanya nabaturage.
Anashima uruhare rwabajyanama bubuzima, yagize ati:" ndagira ngo mbashimire byinshi igihugu kimaze kugeraho kubera mwebw, ndetse abenshi muri mwe bakanabikora nta gihembo . Igihugu abagituye batagira ubuzima bwiza ntaho bagera."
Raporo yisuzuma ryimiterere yurwego rwubuzima (RDHS) ryakozwe nIkigo cyIgihugu gishinzwe Ibarurishamibare igaragaza ko mu 2019/2020, abana 203 mu mbyaro ibihumbi, ijana ari bo bapfaga mu Rwanda, bavuye ku bana 1071 mu mbyaro ibihumbi ijana .
U Rwanda rwiyemeje ko ruzakomeza kugabanya izi mpfu kugeza kuri 70 ku bihumbi 100 mu 2030, binyuze mu gushyira imbaraga muri serivisi zijyanye nubuzima bwumwana numubyeyi.
Kuva uru rwego rw'abajyanama b'ubuzima rwajyaho, u Rwanda rufite abajyanama b'ubuzima bagera ku bihumbi 60, ni ukuvuga ko buri mudugudu ufite abajyanama 4.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


