
Abahesha b’inkiko b'umwuga barasaba ko bakemererwa no gukora nka ba noteri
Jul 22, 2024 - 09:17
Abahesha b’inkiko b’umwuga barasaba ko bakemererwa no kuba ba noteri bemewe bikajya byorohereza ababagana ndetse bikanihutisha irangizwa ry’imanza. Minisiteri y’ubutabera mu Rwanda ivuga ko nubwo ntacyo yahita ibizeza nonaha ariko ngo hari ibiganiro bikiri gukorwa bishobora kuzanzurirwamo itegeko ryemerera abahesha b’inkiko gukora inshingano zikorwa na ba noteri.
kwamamaza
Mu nteko rusange isanzwe y’abahesha b’inkiko b’umwuga banahuriyemo na Minisiteri y’ubutabera mu Rwanda, hagaragarijwemo ibibazo bitandukanye abakora uyu mwuga bahura nabyo bifuza ko Minisiteri y’ubutabera yabafashamo.
Abahesha b’inkiko b’umwuga bagaragarije iyi Minisiteri ko bifuza ko hashyirwaho itegeko ribemerera gukora nka ba noteri kuko bose ari abanyamategeko kandi byanakorohereza abagana izi nzego.
Metere Mihigo Safari ati "turi abanyamategeko twese ari abunganira mu mategeko ari n'abanoteri basanzwe bose twariganye turi abanyamategeko, nta mbogamizi ihari kuko umuntu abaye umuhesha w'inkiko akaba na noteri byanaba byiza kurusha, cyagihe ndimo ndangiza urubanza mba nzi nyiri umutungo, mbamfite icyangombwa cye cy'ubutaka, mba narakibonye, kumukorera ihinduranya ry'icyangombwa byakoroha kurusha ukuntu yakwirukanka bigatuma ata n'umwanya, njye bikaba byanyorohera kugirango igikorwa cyihute".
Uwimana Ismael nawe ati "umuturage yungukiramo ko serivise ayiboneye hafi, ni ibuye rimwe ryishe inyoni nyinshi".
Kuri iki cyifuzo cyabo, Minisiteri y’ubutabera mu Rwanda ivuga ko biri kuganirwaho kandi bashobora kwemererwa gukora nka ba noteri gusa Mbonera Theophile, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutabera akaba n’intumva nkuru ya leta yungirije yongeraho ko niyo batabyemererwa basobanurirwa byimbitse impamvu yabyo.
Ati "kuba batabyemererwa nibyo ku mategeko twari dufite bari bataremererwa ariko hari undi mushinga cyangwa hari ibindi biganiro byariho bigamije kureba niba hari impamvu zidasanzwe zishobora gutuma umuhesha w'inkiko ataba noteri, ibyo biganiro biracyarimo kuganirwaho, kubera ko bumva bakeneye byihutirwa kuba bajya muri uwo mwuga ariko biraganirwaho igishobora kuzavamo bazakimenya, reka tubiharire igihe kitarambiranye bizabonerwa igisubizo".
Kugeza ubu habarurwa abahesha b’inkiko b’umwuga 439 bakorera mu gihugu hose harimo abagore 142 ndetse n’abagabo 297 bibumbiye mu rugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


