Abageze muzabukuru barashima imiyoborere ya Kagame yabongereye icyizere cyo kubaho

Abakecuru n’abasaza bo mu karere ka Gakenke baravuga ko imiyoborere ya Perezida Kagame yabongereye icyizere cyo kubaho. Ibi babigarutseho ubwo umuryango wa RPF Inkotanyi wamamazaga umukandida-Perezida muri aka karere, kuri site ya Nyarutovu. Umukandida w’uyu muryango, Paul KAGAME, yavuze ko urugendo n’amateka byawo ari rurerure ariko ikigezweho ari uguhanda ibyiza biri imbere,kandi icyizere cyo kubaho cyiyongereye na banyarwanda bose.

kwamamaza

Abaturage baturutse hirya no hino mu gihugu, biganjemo abageze mu kigero cy’izabukuru bashimangira ko imiyoborere ya Paul Kagame yabongereye icyizere cyo kubaho.

Umwe yagize ati: “iriyongera kuko nta muntu ukirya nabi, amata, ubuhinzi bw’ibishyimbo, imboga…tukongeraho ibiterimbaraga, ibinyamafufu….”

Undi ati: “yatwongereye ubuzima…njyewe mu ntambara narirukaga mpetse umwana ndigukurura abandi batatu [muri jenoside]. None ubu aho umusaza ahagereye, turi kurya, tukaryama, tugasinzira, nta kibazo.”    

Hari abageze muzabukuru banavuga ko uyu mukandida wa RPF-Inkotanyi ariwe bakesha ubuzima kandi ko ntacyo bamuburanye kuburyo nabo biyemeza ku mutora ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Umwe yagize ati: “tuba twararindagiye naho ubundi ibyo tugendaho byose niwe wabiduhaye, n’ubu ari kongeraho ibindi niyo mpamvu njye nzamugwa inyuma.”

Umukecuru ati: “ubuse mba nkiriho? Hoya! Mba narapfuye iyo umusaza Kagame atavuga ngo atuyobore, ntabwo mba nkiriho.”

Paul KAGAME yavuze ko urugendo rwa RPF n’igihugu muri rusange ari rurerure ubu ahakurikiyeho hakwiriye kwerekeza amaso imbere kuko ariho ibyiza biri.

Yagize ati: “ibyiza rero biri imbere, ibyo tumaze kunyuramo tubivanamo isomo tukareba imbere aho tujya. N’ibyiza byavuzwe n’aba badamu bimaze kugerwaho, ibyiza dushaka inshuro nyinshi biri imbere.”

Uretse kuba icyizere cyo kubaho kigeze kuri 70%, Perezida Kagame yanavuze ko abanyarwanda biyongeye bageze kuri miriyoni 14 bitewe no guhitamo kwiyubaka.

Ati: “ubushobozi bwariyongereye muri twe, ubumenyi bwariyongereye ndetse n’umubare w’abanyarwanda bariyongera...."

Icyizere cyo kubaho cyageze kuri 69.6 kivuye kuri 66.6 muri 2017. Naho abanyarwanda bavuye kuri miliyoni 10.2, bagera kuri miliyoni 13.2. ibikorwa bifasha abageze muza bukuru birimo nka VUP n’izindi nkunganire zitangwa hirya no hino mu gihugu birakorwa, aho abagenerwabikorwa akagaragaza ko biri mu bitanga icyizere cyo kubaho.

@bizimana Emmanuel/Isango Star-Gakenke.

 Jul 12, 2024 - 14:04