Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bitabira inama za Leta bagatahira aho!
Dec 6, 2023 - 13:03
Abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga barasaba ko ururimi rw'amarenga rwashyirwa mu ndimi zikoreshwa mu Rwanda ndetse rukanigishwa abantu bose,kuko hari nk'inama zo mu mirenge batitabira ngo bamenye ibivugirwamo bitewe n'uko ntabasemura urwo rurimi baba bahari. Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu, Musabyimana Jean Claude, avuga ko ubu busabe Guverinoma yabwimvise, ihita ishyiraho inkoranyamagambo y'ururimi rw'amarenga izifashishwa mu gutuma abantu bose barumenya.
kwamamaza
Inama zibera ku mirenge, ku tugari no mu nteko z’abaturage…niho hakunze kuvugirwamo gahunda za Leta. Gusa abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bavuga ko bagira imbogamizi zo kuzitabira kugira ngo bumve ibivugirwamo, yewe ngo ntibanamenya ko zanabaye.
Bavuga ko ibyo biterwa n’uko nta basemura ururimi rw’amarenga baba bahari, bityo bagasaba ko hashyirwa imbaraga mu kwigisha abantu bose urwo rurimi kugira ngo nabo bajye babasha kumenya gahunda za Leta.
Ngabonziza Eric ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, afashijwe na mugenzi we usemura ururimi rw’amarenga, yagize ati: “izo nama uvuga, bagenzi banjye bafite ubumuga nanjye ndimo, ntabwo tumenya ko zihari. Kuko nta muntu uri bushobore kuza kuvugana natwe ngo aduhamagare, atubwire ati hariya hari inama. Nta n’uburyo buhari bwatuma tumenya ko ayo makuru ahari. Rero kuba ntanabimenye sindibujyeyo, kandi niyo nabimenya nkajyayo ntabwo nabona unsemurira.”
“ ndifuza ko ururimi rw’amarenga rwakemezwa nk’indimi zindi, yaba igifaransa, yaba icyongereza, ikinyarwanda… kugira ngo hashyirweho uburyo rwigishwe.”
Mugenzi we Uwase Mayimuna nawe ufite ubu bumuga, yunze murye, ati:” Ni ugukomeza kwigishwa ururimi rw’amarenga yaba ari ku bantu bafite ubumuga bwo kutumva bakaba bashobora bo ubwabo kugirana communication ndetse n’abantu bumva. Kubera ko baramutse bigishije abumva gusa abatumva batazi urwo rurimi, nabo bagomba kurwiga. Njyewe ntekereza yuko twese dukwiriye gushyira hamwe kugira ngo kugira ngo ururimi rw’amarenga rwigishwe mu gihugu hose.”
Ndayisaba Emmanuel; Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga, NCPD, nawe yemeza ko kuganira hagati y’abantu bafite ubumuga bukomatangije bwo kutumva no kutavuga, n’ubwo kutavuga, yaba hagati yabo ndetse n’abadafite ubumuga bigoye bitewe no kutamenya ururimi rw’amarenga.
Yemeza ko abantu bagiye kwigishwa ururimi rw’amarenga kugira ngo hakemurwe izo mbogamizi.
Ati: “ iyo dutangiye kwerekana ururimi nk’uru nguru, dutangiye kurwigisha abantu, mu mashuli tukazarwigisha, tukavuga ngo umuntu wese uzajya agera aho batangira serivise cyangwa w’umukozi wa Leta azaba abizi kuburyo abasemura, ntawe uzaba atabizi, bazaba benshi cyane.”
Musabyimana Jean Claude; Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, avuga ko imbogamizi zose abantu bafite ubu bumuga bari bafite zizakurwaho n’igitabo cy’inkoranyamagambo guverinoma yamuritse kizafasha abantu bose kumenya ururimi rw’amarenga.
Ati: “ ni muri rwa rwego rwo gukomeza gukuraho imbogamizi izo ari zo zose zibuza abantu bafite ubumuga kujya mu buzima bw’igihugu. impamvu kiriya gitabo gihari ni uko communication ni igikoresho… ni ubuzima bwo kugira ngo abantu bashobore kuvugana, umenye uburyo uhuye n’umuntu udafite ubushobozi bwo kukuvugisha, nagira icyo akwereka nibura umenye icyo avuze.”
Uretse gufasha abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kubasha kumvikana n’abandi binyuze kwigisha ururimi rw’amarenga, Guverinoma kandi n’abafatanyabikorwa bayo barimo USAID binyuze mu mishanga yayo nka “Hinga wunguke”, barimo gufasha abantu bafite ubumuga gukora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo babashe kwiteza imbere nk’abandi.
@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


