Abafite ubumuga babangamiwe no kutabona imyanya yabagenewe mu modoka zitwara abagenzi

Abafite ubumuga baravuga ko babangamirwa nuko kugeza ubu hari imodoka zitwara abagenzi ku buryo bwa rusange batabonamo imyanya yabagenewe cyane cyane izijya mu ntara ndetse hakaba hari n’aho babasaba kwishyura kabiri harimo n’igiciro cy’igare bagendamo.

kwamamaza

Irimaharinde Seraphina na Mushimiyimana Hadidja bombi bafite ubumuga bw’ingingo bavuga ingorane bahura nazo mu modoka rusange zitwara abagenzi.

Irimaharinde Seraphina ati "imodoka zitwara abagenzi nk'ubu nkanjye iyo nyigezemo ndiyeranja ngapfa kwicara ariko nkababara ngaceceka kuko ntakundi wabigenza, burya ikintu utakivanaho ntakundi wabigenza, ndagerageza nkajyamo namara kujyamo nabura wa mwanya nashakaga nkicara hasi mu bantu, duhura n'ingorane twebwe abantu bamugaye".    

Mushimiyimana Hadidja nawe ati "njya ngera muri gare nasanga izi modoka bazanye zitwara abafite ubumuga zuzuye bakakubwira ngo urategereza indi, wa mwanya bateganyije ugasanga hicayemo undi muntu cyangwa bakakubwira bati nta handi hantu wabona uca abantu buzuye ugasanga urasigaye kandi utakabaye usigara".  

Ubuyobozi bw’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda NCPD, buvuga ko bwavuganye n’inzego zirebwa n’iki kibazo harimo na Minisiteri y’ibikorwa remezo ndetse ubu mu mujyi wa Kigali hari imodoka zaje zorohereza abafite ubumuga, ibitanga icyizere ko no mu bindi bice zizahagera.

Emmanuel Ndayisaba, umunyamabanga nshingwabikorwa wa NCPD ati "icyo twakoze nuko twavuganye na Minisiteri y'ibikorwaremezo ko ibintu bijyanye n'ingendo abantu bagenda batumiza imodoka zitwara abantu rusange bagomba gutumiza imodoka zidaheza abantu bafite ubumuga ndetse bakabageneramo n'imyanya, izaje mbere zahereye mu mujyi ariko ni inzira y'uko noneho n'izizajya ziza zindi bazajya bashyiramo bongeramo ku buryo tuzagera mu gihe kitari kirekire no muntara babasha kubona uko bagenda bakagerayo nta kibazo. Hamaze kujyaho imirongo migari hakajyaho amabwiriza abigenga, ama kompanyi yose arabizi". 

Iby’izi modoka zazanywe zorohereza abafite ubumuga anabihurizaho na Innocent Gatanazi usanzwe utwara abagenzi mu mujyi wa Kigali, anagaruka uko bafashwa kuzinjiramo.

Ati "harimo imodoka zifite aho abafite ubumuga binjiriira nk'abafite amagare, ikindi harimo ibimenyetso ku ntebe aho abantu bafite ubumuga butandukanye bicara, ku bijyanye n'abamugaye ni ibintu bizwi hari imyanya yabo yabagenewe igeze nko kuri 4 umubonye wese aba ari ngombwa ko ahaguruka kuko hari ikimenyetso cy'abamugaye, umuntu ufite ubumuga nkanjye nka shoferi ndamufasha, mfungura umuryango waho yagenewe kunyura nkamufasha akazamura iryo gare akaba yakicara mu modoka n'igare rikamwegera". 

Kugeza ubu kompanyi zitumiza ibinyabiziga bitwara abantu ku buryo bwa rusange basabwa ko byaba byorohereza abantu bose mu buryo budaheza, ibitanga icyizere ko mu myaka iri imbere umubare w’ibi binyabiziga bizaba byariyongereye ndetse bigera mu gihugu hose.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Sep 3, 2024 - 09:19