
Abadepite bagiye gukora ingendo zigamije kureba ibibazo byugarije urwego rw'ubuhinzi mu gihugu
May 28, 2026 - 07:26
Inteko Ishinga Amategeko, unutwe w'Abadepite watangaje ko abadepite bagiye gukorera ingendo mu turere twose tw’igihugu hagamijwe kugenzura ibibazo byugarije urwego rw'ubuhinzi. Ni mu gihe bamwe mu bahinzi bagikomeje kugaragaza imbogamizi zirimo ibura ry’inyongeramusaruro zihagije, ibibazo by’amasoko n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
kwamamaza
Umutwe w’Abadepite watangaje ko izi ngendo zizatangira gukorwa ku wa 28 Gicurasi (05) kugeza ku wa 7 Kamena (06) 2026, zikazakorerwa mu Mirenge imwe yo mu Turere two mu Ntara no mu Mirenge yose yo mu Mujyi wa Kigali.
Izi ngendo zizibanda ku bikorwa byo kongera umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo n’ibihingwa ngengabukungu birimo kawa n’icyayi, hagamijwe kubona amakuru ava ku baturage no ku bafatanyabikorwa bafite aho bahurira n’urwego rw’ubuhinzi.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Gertrude Kazarwa, yavuze ko izi ngendo ziri mu nshingano z’Inteko Ishinga Amategeko zo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma no kwegera abaturage.
Yagize ati: “Izi ngendo zizadufasha kubona amakuru aturutse ku baturage no ku bafatanyabikorwa kugira ngo harebwe uko gahunda zo kongera umusaruro w’ubuhinzi zarushaho gutanga umusaruro no guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.”
Mu gihe cy’izi ngendo, Itangazo ryashyizwe ahagaragara n' Inteko, rivuga ko abadepite bazasura ibikorwa by’ubuhinzi, bagirane ibiganiro n’inzego z’ibanze, amakoperative y’abahinzi, abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’abaturage.
Rinavuga ko hazibandwa ku bibazo bikigaragsra mu rwego rw’ubuhinzi birimo ikoreshwa ry’inyongeramusaruro ku kigero gito, ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere, ibura ry’ibikorwaremezo by’ubuhinzi n’ihuzwa ry’abahinzi n’amasoko.
Abadepite kandi bazanakira ibibazo by’abaturage banasuzume uko ibyo bagaragarijwe mu ngendo ziheruka byakemuwe.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


