
Abacururiza kuri murandasi bagomba kubanza kubiherewa uburenganzira: Menya ibikubiye mu itegeko rishya
Mar 13, 2026 - 13:14
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko Itegeko rishya N°011/2026 rigenga ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi ryashyizweho hagamijwe gushyiraho ihiganwa riboneye ku isoko, kurwanya imyitwarire igoreka ubucuruzi, no kurushaho kurengera uburenganzira bw’abaguzi. Iri tegeko rinateganya ko abacuruzi bashaka gukora ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga cyangwa gutanga serivisi z’ubuhuza kuri murandasi bagomba kubanza kubisabira uruhushya n’urwego rubishinzwe. Ni mu gihe bene ubu bucuruzi bukomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga no kuri interineti, bamwe bakavuga ko hajemo n'abatekamutwe.
kwamamaza
Iri tegeko ryatangajwe mu Igazeti ya Leta idasanzwe yo ku wa 4 Werurwe (03) 2026, risimbura Itegeko N°36/2012 ryari risanzwe rigenga ihiganwa mu bucuruzi n’uburenganzira bw’abaguzi. Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ivuga ko iri tegeko ryashyizweho hagamijwe guteza imbere ihiganwa riboneye ku isoko, gukumira imyitwarire igoreka ubucuruzi no kurushaho kurengera abaguzi b’ibicuruzwa na serivisi.
Iyi Minisiteri igaragaza ko iri tegeko rizana ingamba zivuguruye zijyanye n’iterambere ry’ubucuruzi n’ikoranabuhanga. Mu by’ingenzi iri tegeko riteganya, harimo kurwanya amasezerano cyangwa imikoranire hagati y’ibigo by’ubucuruzi ishobora kubangamira ihiganwa ku isoko. Rinagena kandi uburyo bwo kugenzura kwibumbira hamwe kw’ibigo by’ubucuruzi bishobora kugira ingaruka ku ihiganwa, ndetse rigaha urwego rubishinzwe ububasha bwo gukora iperereza ku mikorere y’amasoko mu nzego zitandukanye z’ubukungu.
Iri tegeko rinashimangira uburenganzira bw’abaguzi burimo kurindwa ibicuruzwa cyangwa serivisi bishobora kubateza ingaruka ku buzima n’umutekano, guhabwa amakuru y’ukuri ku bicuruzwa na serivisi mbere yo kugura, guhitamo hagati y’ibicuruzwa bitandukanye ku biciro bihiganwa no guhabwa indishyi igihe igicuruzwa cyangwa serivisi bifite inenge.
Mu rwego rwo guhangana n’iyongera ry’ubucuruzi bukorerwa kuri interineti, iri tegeko rinashyiraho amabwiriza agenga ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga.
Ingingo ya 44 y'iri tegeko iteganya ko ikigo cy’ubucuruzi cyifuza gukora ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga cyangwa gutanga serivisi z’ubuhuza kuri interineti kibanza gusabira uruhushya urwego ngenzuramikorere mu nyandiko. Amabwiriza y’uru rwego ni yo azagena ibisabwa mu gutanga uru ruhushya n’ibindi birebana n’imikorere y’ubu bucuruzi.
Itegeko rinagena kandi uburyozwe ku makuru atangirwa ku mbuga za interineti. Ingingo ya 45 ivuga ko ukora ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga aryozwa amakuru atangwa ku rubuga rwe. Iyo umuhuza kuri interineti adakurikije ibisabwa n’amategeko, urwego ngenzuramikorere cyangwa urukiko rubifitiye ububasha rushobora gutegeka ko ayo makuru akurwaho cyangwa serivisi z’ubuhuza zihagarikwa.
Ku ruhande rw’abaguzi, Ingingo ya 47 iteganya uburenganzira bwabo mu bucuruzi bukoresha ikoranabuhanga. Harimo kandi kubona amakuru n’amabwiriza agenga igikorwa cy’ubucuruzi mbere, gusuzuma amakuru ajyanye n’igicuruzwa cyangwa serivisi mbere yo kwemeza ko aguze, ndetse no gusaba gusubizwa amafaranga, gusana cyangwa gusimburizwa igicuruzwa mu gihe cyagejejweho gifite inenge cyangwa gitandukanye n’ibyamamajwe.
Iri tegeko rinaha kandi umuguzi uburenganzira bwo kwisubiraho ku gicuruzwa yaguze, akacyishyura mbere. Agomba gusubizwa amafaranga mu gihe kitarenze iminsi 15.
Izi ngamba zije mu gihe ubucuruzi bukorerwa ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi kuri interineti bugenda bwiyongera, aho bamwe mu babukora bashinjwa kubukoresha mu buryo bw'uburiganya, bakabeshya abaguzi cyangwa bakabambura amafaranga baguze ibicuruzwa bya baringa.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


