Ababyeyi barifuza kwegerezwa amarerero hafi yaho bakorera

Ababyeyi bakora akazi gatandukanye barifuza kwegerezwa amarerero hafi y’aho bakorera, kugirango abana bige hafi yabo nabo bakore akazi batuje. Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA, kivuga ko gahunda yo kwegereza urugo mboneza mikurire rw’abana bato [irerero] abakorera hirya no hino mu bigo bya leta, ku masoko n’ahandi.

kwamamaza

Nk’uko biri muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda mu gushyiraho gahunda zo guteza imbere uburere n’uburezi bw’umwana kuva akiri muto, hirya no hino mu gihugu hagiwe hashyirwaho gahunda y’amarerero y’abana azwi nka ECD [Early Childhood Development Centers].

Ayo marerero ni urugo ruhurirwamo n’abana bato nuko bagasangayo ababyeyi babitaho babaha amafunguro, banabafasha gukura mu bwenge ndetse no kubatoza uburere. Aho kandi banabigisha amasomo yo mu ishuri ku rwego rwabo.

Isango Star yasuye irerero Ingenzi riherereye mu murenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali, nuko isangayo umubyeyi witwa UWIMANA Neema avuga ko hari icyo rifasha abana.

Ati:”umwana wagiye muri ECD riramufasha cyane kuko icya mbere arabanza agatinyuka. Ntabwo ari wa mwana ushobora gusiga ku ishuli akaba yarira. Twimwigisha kuba hari ibintu abasha gukurikiza. Tubigisha gusoma bike bike, kubara, alphabet… Umwana ava muri ECD hari utuntu tumwe na tumwe azi.”

Ababyeyi batandukanye bavuga ko amarerero yakemuye ikibazo cy’aho basigaga abana mu gihe bagiye mu mirimo. Ariko bifuza ko yakwegerezwa aho bakorera; hafi yaba nk’ahari isoko ndetse n’ahandi hakorera abantu benshi.

Umwe yagize ati: “ iyo umwana agiye nka kure birahangayikisha. Mu gutaha kwe utaragenda ngo umurebe.”

Undi ati: “ kubera ko umwana aba ari ku ishuli, nanjye ndi gukora aba ari nta kibazo. Iyo mvuga ngo aho ari haratekanye, nta kubazo afite, nanjye nakora nta kibazo.”

“nawe iyo uri mu kazi winjiza amafaranga noneho n’umwana ari kwiga, akagira ubumenyi. Ashyizwe hafi nta kibazo kiba gihari.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA, kivuga ko gahunda yo kwegereza urugo mboneza mikurire rw’abana bato [ irerero] yatangiye ahantu nko ku masoko, ibigo bya leta no ku nganda, nk’uko bitangazwa na Iradukuda Diane; umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe kwita ku mikurire y’abana no kubarengera.

Yagize ati: “iyo gahunda irahari kuko tuyashyira mu mirima y’umuceri, mu byayi, mu masoko. Si aho gusa, no biro bya Leta, iby’abikorera, mu makoperative atandukanye naho tugenda tubikora. Ariko kuzishyiraho, dufatanya n’ababyeyi.”

“bifite akamaro kanini cyane kuko umwana ahabwa service zose, yitabweho birushijeho. Ikindi bifasha ku mwana ni uko aba ari hafi y’umubyeyi we. Na wa mubyeyi bituma yongera umusaruro mu kazi, ariko tutirengagije n’iterambere mu muryango.”

Ubusanzwe amarerero ari mu byiciro bigera kuri bine; harimo ayazwi nka ’Home based ECDs’; aya ni amarerero aho umubyeyi ashobora gushyiraho ahantu runaka abana bashobora kwigira maze bakahahurira, bagahabwa uburere buboneye. Ariko ari mu rugo rw’umuturage.

Hari kandi ’Community Based ECDs’; ni aho ibigo bitandukanye, imiryango itari iya Leta, amadini n’abandi bashobora gushyiraho irerero rizajya rifasha abana bato guhabwa uburere no kwitabwaho.

Andi aboneka ku bigo by’amashuri bitandukanye ari byo bita School Based ndetse n’amarerero agirwa santeri (Center based ECDs); aho Umurenge cyangwa Akagari gashobora guhitamo ahantu runaka hazajya harererwa abana.

Muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere NST1, Guverinoma y’u Rwanda yifuza ko ibikorwa by’amarerero hirya no hino byashyirwamo imbaraga ku buryo bahabwa ibikoresho bikenerwa birimo; ibitabo, imfashanyigisho, kongerera ubushobozi abita ku bana.

Hari kandi ibikorwaremezo by’ibanze n’ibikenerwa byose kandi iyi gahunda ikagera ku bana bose bari hasi y’imyaka itandatu y’amavuko.

@Vestine UMURERWA/ Isango Star-Kigali.

 May 13, 2024 - 16:11