
Ababyeyi barasabwa kwirinda amakimbirane igihe batwite
Aug 8, 2025 - 14:24
Ababyeyi basabwe kwirinda amakimbirane cyane cyane igihe umugore atwite, kubera ingaruka zikomeye bigira ku mwana kuva akiri mu nda, harimo kumuhungabanya mu mitekerereze no mu mikurire ye yose.
kwamamaza
Ibi byagarutsweho na Assumpta Ingabire, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana (NCDA), mu kiganiro yahaye abitabiriye Ihuriro na Yubile by’imiryango baturutse muri Diyoseze Gatolika zitandukanye mu Rwanda, bateraniye muri Diyoseze ya Nyundo, mu Karere ka Rubavu.
Mu butumwa bwe, Assumpta Ingabire yagaragaje ko umuryango utekanye, utarangwamo amakimbirane n’ihohoterwa, ari inkingi y’imikurire myiza y’umwana.
Yagize ati: “Turasaba ababyeyi kwirinda amakimbirane cyane cyane igihe umugore atwite kugira ngo barusheho kubungabunga amarangamutima y'umwana atwite ku buryo avuka adahungabanye, kuko iyo ahungabanye biramukurikirana ubuzima bwe bwose”

Yashimangiye ko inshingano z’ababyeyi zidahera ku kubyara gusa, ahubwo ko zirimo kurinda abana imirire mibi n’igwingira, kubajyana mu rugo mbonezamikurire no mu ishuri, kubaha uburere buboneye, no kubarinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose.
Iki kiganiro cyagarutse ku ngingo eshatu z’ingenzi zirimo uburyo bukwiye bwo kwita ku mikurire y’umwana, kumurinda no kumurengera; Uburenganzira n’inshingano z’umwana.




kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


