Ababyeyi bafite abana bagiye kuba mu muhanda bagiye kujya babihanirwa

Hari ababyeyi bo mur’aka karere batunga urutoki bagenzi babo ku kuba impamvu nyamukuru yo gutuma umwana ajya kwibera ku muhanda. Basanga ubwo burangare bakwiye kubuhanirwa kuko bitumvikana ukuntu umwana yarerwa neza, akarenga akajya kuba ku muhanda. Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buvuga ko umwana uzajya afatirwa ku muhanda, ababyeyi be bazakorana amasezerano n’ubuyobozi bemeza ko atazahasubira, niyaramuka ahasubiye abo babyeyi bazahanwe.

kwamamaza

Amakimbirane yo mu miryango ni kimwe mu mpamvu zituma bamwe mu bana bata iwabo bakajya kwibera ku muhanda. Gusa hari ababyeyi bo mu karere ka Nyagatare bavuga ko uburangare bwa bagenzi babo bateshuka ku nshingano zo guha abana uburere, nabyo bituma umwana ajya kuba ku muhanda.

Ababivuga bagaragaza ko bigoye ko umwana wahaye uburere bwiza, ukamwitaho uko bikwiye, yagucika akajya ku muhanda.

Umwe yagize ati: “ujya kureba ingo nyinshi ugasanga abana babo ntabwo bari ku ishuli. Umugabo ntiyitaye ku bana, umugore ati’ nanjye sinzarera njyenyine’, umugore nawe agata urugo, n’umugabo agata urugo, babana bakajya mu muhanda!”

Undi ati: “umubyeyi aheruka agenda ntahereze impanuro umwana we bigatuma bana bajya ku muhanda bakaba inzererezi.”

Aba babyeyi bo mu karere ka Nyagatare bemeza ko uburangare bwa bagenzi babo aribwo butuma umwana abacika akigira ikirara cyo ku muhanda, akareka ishuri rizamugirira akamaro. Bavuga ko bene abo babyeyi bakwiye kubiryozwa, bakabihanirwa kuko nabo bari mu basenya ejo hazaza h’igihugu.

Umwe ati: “njyewe numva uwo mubyeyi bamuhana kuko aba yatakaje inshingano ku mwana.”

Undi ati: “agomba guhanwa akagezwa imbere y’amategeko, nawe akajyanwa kugororerwa mu bigo ngororamuco.”

Umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, Mufulukye Fred, yemeranywa n’abasabira ibihano ababyeyi bateshuka ku nshingano zo kurera abana babo bikarangira bagiye kwibera ku muhanda.

Icyakora asaba ababyeyi bose kwita ku bana babo, bakabarinda kujya ku muhanda kuko hari ibihano biteganirijwe.

Ati: “iyo twe twabirenzeho nk’ababyeyi, hari amategeko tuba twishe kandi arabiteganya. Hari ibihano bitandukanye. Umubyeyi wese ufite uwana uri mu muhanda agomba kumva ko yishe itegeko rirengera umwana. Ahubwo ikibazo kikaba ‘kuki tutarabageza  mu butabera’ cyangwa abe aribo dukurikirana kuruta kureba cyane wa mwana.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko ubukangurambaga bwo kurengera umwana barimo muri iki gihe, umwana uzafatirwa ku muhanda bazamushyikiriza ababyeyi be hanyuma basinye amasezerano y’uko atazasubira ku muhand. Niyongera gufatirwa ku muhanda, nibwo hazafatwa umwanzuro wo guhana abo babyeyi.

Ati: “umubyeyi tuzajya tumumuha hari inyandiko dusinyanye… igaragaza ko umwana we agiye kumwitaho. Kugeza ubu ntabwo turajya guhana ariko iyo nyandiko yo kwiyemeza ko akwiriye kwita ku mwana uko bikwiye azajya ayisinya.”

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’abana bo ku muhanda, kuva ku ya 12 Werurwe (03), mu mirenge yo y’akarere ka Nyagatare hateguwe ubukangurambaga bw’iminsi 20 bwo kurengera umwana.

Biteganijwe ko abana bazajya bafatirwa ku muhanda bazajya bigishwa nyuma bagashyikirizwa imiryango yabo.

Ku ikubitiro, abana 19 bafatiwe mu mujyi wa Nyagatare bahurijwe i Kabare mu murenge wa Rwimiyaga maze bahabwa amasomo mbere yo gusubizwa mu miryango yabo.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Nyagatare.

 Mar 17, 2025 - 15:39